Ishuri rya Collège Saint-Jean Nyarusange riherereye mu Karere ka Muhanga ryizihije umunsi mukuru waryo, rigabira inka Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe n’urukundo mu guteza imbere iki kigo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, ubera muri iki kigo cyubatse mu Murenge wa Nyarusange.
Abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abasaseridoti bari bitabiriye uyu muhango warimo Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitesi Jacqueline.
Uyu munsi w’ishuri rya Collège Saint-Jean Nyarusange wabimburiwe n’igitambo cya Misa, aho abanyeshuri 50 biga muri iri shuri bahawe amasakaramentu y’ibanze: Batisimu, Ugukomezwa n’Ukaristiya.

Musenyeri Balthazar yabwiye aba banyeshuri ko impamyabumenyi n’impamyabushobozi bidaherekejwe n’indangagaciro nta cyo bimaze, nta cyo bivuze.
Ati ” Hari abantu benshi barangije amashuri bafite impamyabumenyi nyinshi n’amagarade menshi, ariko batsinzwe n’ishuri ry’ubuzima, batsindwa urugamba rw’ubuzima kuko nta ndangagaciro bifitemo. Ahubwo izo mpamyabushobozi zababereye inzira y’urupfu kuri bo ubwabo no kuri bagenzi babo.”
Uyu Mwepisikopo wa Diyosezi ya Kabgayi yibukije abanyeshuri ko bagiye kwinjira mu bihe bikomeye by’ibizamini, ndetse harimo bamwe babitangiye abasaba kwiga nta bwoba.
Ati ” Nimwiringire Imana kandi mukore icyo ibereka cyose. Imana ntibeshya, ntijya iyobya kandi iraduherekeza mu nzira z’ubuzima bwacu bwose. N’ahahandi tutishoboreye, Imana irahadushoboza, n’ahahandi twumva nta cyo dufite twatanga cyangwa twakora, Imana ikatwibuka ikaba ari yo yikorera ibikorwa byose.”

Padiri Sixbert Byingingo, Umuyobozi wa College Saint Jean Nyarusange, yavuze ko iri shuri ubu ryigamo abanyeshuri 1390 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse no mu cyiciro cy’abasoza ayisumbuye.
Padiri Sixbert yavuze ko iri shuri rikomeje gutanga ubumenyi bufite ireme, buherekejwe n’indagagaciro za Gikirisitu n’umuco nyarwanda.
Ati ” Mu mwaka wa 2021-2022 twatsinze kuri 97%, mu mwaka wa 2022-2023 dutsinda kuri 99.2%, mu mwaka wa 2023-2024 dutsinda kuri 94.4%, naho muri 2024-2025 dutsinda kuri 98%.”
Yanibukije ababyeyi kurushaho kwegera abana babo, gukorana bya hafi n’ishuri no kurifasha kuzuza neza inshingano zaryo.
Yabasabye kandi kujya bishyurira ku gihe amafaranga y’ishuri, cyane cyane bamwe bakunze gutinda cyangwa kugorana mu kuyatanga.
Habimana Gervais uhagarariye ababyeyi barerera muri iki kigo , yavuze ko nk’ababyeyi biyemeje kuzuza inshingano zabo kugira ngo babashe kugera ku byo bifuza bahereye ku mihigo bahize irimo kuzamura ireme ry’uburezi mu mitsindire y’abana, ku barezi bagakurikirana abana no kunoza ikinyabupfura, kunoza imibereho n’imibanire, kuvugurura inyubako ishuri rifite.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, nawe yasabye ababyeyi kurushaho gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu burezi bw’abana.
Ati ” ‘Babyeyi dufatanyije kurera’, ntigomba kuguma ku mpapuro gusa ahubwo igomba kugaragarira mu bikorwa.”
Akomeza agira ati “Uyu mwana tuvuga, uyu mwana turera, uyu mwana dushagaye afite umuryango akomokamo. Birumvikana, imiryango ntabwo iba ifite uburyo bw’imibereho bungana, ariko ntibikuraho ko ari umuryango. Umwana kandi iyo avuye mu muryango asanga undi muryango w’uburezi nawo uhuza imbaraga n’umuryango akomokamo.”

Muri uyu muhango, Ishuri rya Collège Saint-Jean Nyarusange ryagabiye inka Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa mu kumwereka urukundo no kumushimira.
Mu gushimira iri shuri yagize ati “Padiri Muyobozi n’abagize uru rugo bose, ndabashimiye impano mwampaye. Inyana y’inshashi mwampaye munyifuriza amata ku ruhimbi. Ejo izaba ibaye imbyeyi igire amata, maze nanjye njye mbona amata mpa abana banjye kugira ngo bahorane itoto ryo ku mutima no ku matama, kugira ngo twese duhore ducyereye kunogera Imana n’abagenzi bacu.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yasabiye umugisha iri shuri ndetse n’abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta, abifuriza kuzatsinda neza. t





























UBUREZI.RW
AMAFOTO: Kinyamateka




