Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera-Rukoma(GS Remera-Rukoma) ruherereye mu Karere ka Kamonyi, abarezi basabwe kugira uruhare rukomeye mu kwigisha urubyiruko amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bibafashe kuyirwanya no gukumira ingengabitekerezo yayo.
Iki gikorwa cyari kigamije kwibuka abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi b’iki kigo no kunamira inzirakarengane zishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa GS Remera-Rukoma, Ruhigande Aaron yavuze ko kwibuka ari uburyo bwo kuzirikana no gusubiza agaciro abari abakozi b’iki kigo bakoranaga umurava n’urukundo ariko bakicwa bazira uko bavutse.
Yagize ati “Turibuka urubyiruko rwari rufite intego z’ejo hazaza heza ndetse n’abarezi bari bafite intego zo kubaka igihugu cyiza ariko bakicwa bazira uko bavutse. Kubibuka ni ukubasubiza icyubahiro no gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kwiga amateka no kuyakuramo amasomo azafasha igihugu gukomeza kubaho mu bumwe no mu mahoro.
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko urubyiruko rukwiye kujya mu mahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko abafasha gusobanukirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya uko yakumirwa.
Yagize ati “Kwiga amateka no kuyaganiraho mu mahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa bifasha urubyiruko gusobanukirwa uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ni ngombwa ko abakiri bato bahangana n’abayihakana n’abayipfobya kandi bakandika amateka ndetse bakayashyira no mu mashusho kugira ngo adasibangana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bayikuye mu miryango yabo, abasaba kwamagana uwo ari we wese ushaka kubiba amacakubiri.
Yagize ati “Muri mu igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bubakunda,ntihakagire ubashuka cyangwa ubabibamo urwango ngo kuko abafasha cyangwa abarera. Mugomba kwamagana uwashaka kubayobya wese, kabone n’iyo yaba umubyeyi cyangwa umurezi, kuko igihugu ari cyo mubyeyi wa mbere.”
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri GS Remera-Rukoma hiciwe abarimu 10, abanyeshuri batandatu n’abandi bakozi batatu, bose hamwe bakaba 19 bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside muri iki kigo.






UBUREZI.RW




