Ishuri rya Kivu Hills Academy ryizihije imyaka 10 rimaze rishimirwa ireme ry’uburezi ritanga

Ishuri rya Kivu Hills Academy ryo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ryizihije imyaka 10 rimaze ritanga uburezi, rishimirwa uruhare rikomeje kugira mu gutanga uburezi muri Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro n’iterambere ryazanye aho ryubatse.
Ni ibirori bikomatanyije byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, bibera muri iri shuri ryubatse mu mu kagari ka Bushaka, umurenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.
Uyu muhango kandi wahuriranya n’igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 119 bari kurangiza amashuri yisumbuye barimo 29 bize ubwubatsi, 69 bize ikoranabuhanga na 21 bize ubukerarugendo.
Umuyobozi w’iri shuri, Jean Claude Dusabe yavuze ko iri shuri rimaze imyaka 10 ritanga uburezi bufite ireme mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro ko kandi intego rifite ari ugushyira hanze abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Ni imyaka 10 y’urugendo rutoroshye ariko rushimishije kuko ni ishuri ryatangiye ubushobozi atari bwinshi cyane ariko uko igihe cyagendaga kiza twagiye twiyubaka tunigiramo.”
Akomeza agira ati “Twagiye tugira intsinzi tukabashaka gutsinda ku rwego rw’Igihugu mu ruhando rw’amashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.”
Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri bagiye gusoza amashuri yisumbuye basabwa kuza muri sosiyete gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu ndetse no kuzana ibisubizo.
Agira ati “Aba banyeshuri turashaka ko bagenda batagiye gushaka akazi ahubwo bagiye kugatanga kuko ubushobozi twabubatsemo birabubemerera. Ikindi tubasaba ni ukuzagaragaza indangagaciro za knyarwanda mu muri sosiyete, bakaba abanyamwete n’abanyamurava ku murimo.”
Abanyeshuri biga muri Kivu Hills Academy bari kwitegura gusoza amashuri yisumbuye babwiye UBUREZI.RW ko binjiye ku isoko ry’umurimo bazanye ibisubizo.
Igiraneza Yvette wiga ikoranabuhanga yagize ati “Imyaka itatu maze hano niga ibijyanye na ‘networking’ ubu ndi umukobwa ushobora kugera muri sosiyete nkaba nafasha abantu ibijyanye no kubagezaho murandasi y’inziramugozi [WIFI]. Aho isi igeze ufite ‘internet’ yabasha kwiteza imbere, agakorera amafaranga bitamusabye kuva aho ari.”
Nshimiyimana Joseph nawe uri gusoza mu ishami ry’ubwubatsi avuga ko ubumenyi yahawe, aje gutanga umusanzi ukomeye mu bwubatsi bugezweho.
Yagize ati “Muri Kivu Hills Academy, amasomo yo mu ishuri yajyane na ‘pratique’ [amasomo ngiro] nyinshi, ubu nzi imyubakire igezweho kandi niteguye kuzagira icyo mfasha mu kuyiteza imbere.
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, yavuze ko mu myaka 10 ishuri rya Kivu Hills Academy rimaze muri aka Karere ryazamuye urwego rw’Umurenge wa Boneza uri guhinduka umujyi.
Visi Meya Uwizeyimana yashimangiye ko iri shuri ryabafashije gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi riga abatari bafite amahirwe yo kububona.
Ati “Ni ikigo kimaze kuba ubukombe, kikaza mu bigo byiza ku rwego rw’Igihugu mu byo kigisha bijyanye n’uko tubona cyitwara mu bizamini bya Leta.”
Akomeza agira ati “Ni ishuri ryafashije mu guhindura imibereho y’abaturage baha mu gace ka Boneza kuko ntabwo rigirira akamaro abanyeshuri gusa, ahubwo rigirira akamaro n’abaturage baha kuko abenshi babonye akazi, hari ibikorwa by’abashinze iri shuri bifasha abaturage kuva mu bukene.”
Uyu muyobozi yavuze ko icyo basaba iri shuri ari ugukomeza gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no kuba umufatanyabikorwa wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ishuri rya Kivu Hills Academy ryashinzwe na John Gasangwa, Umunyarwanda watuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 572 basoje amashuri yisumbuye ndetse n’abandi barenga 280 bize amasomo y’igihe gito mu mashami arimo; ubwubatsi, ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga.

Basoje amasomo mu mashami arimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubwubatsi
Umuyobozi w’Icyubahiro (Chancellor) wa Kivu Hills Academy, Pasiteri Greg Yancey,
John Gasangwa washinze ishuri rya Kivu Hills Academy n’Umuyobozi w’Ikirenga waryo, Pasiteri Greg Yancey, bambitswe imidali y’ishimwe

Umuyobozi w’Ishuri rya Kivu Hills Academy, Jean Claude Dusabe
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere,
Amasomo yubwubatsi ari mu atangirwa muri Kivu Hills Academy
Ubukerarugendo burigishwa muri Kivu Hills Academy
Ikoranabuhanga ryarimakajwe muri Kivu Hills Academy
Ishuri ry’icyitegererezo rya Kivu Hills Academy ryubatse mu Murenge wa Haboneza ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu
UBUREZI.RW
UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA