Muri Diyosezi Gatolika ya CyanguguI hasorejwe Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, amashuri Gatolika asabwa kuba ubuhungiro bw’abana bafite ibibazo by’ubuzima, ndetse bibutswa ko umuryango mwiza ukwiye kuba ishuri ry’ibanze.
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ku ishuri rya TTC Mururu, nibwo hasozwaga Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza.”
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro. Mu bandi Bepiskopi bitabiriye uwo muhango harimo Myr Yohani Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba anashinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Myr Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, Myr Daniel Tumiel, Umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu Rwanda, ndetse na Myr Edouard Sinayobye umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, ari nawe wakiriye ibi birori ku rwego rw’igihugu.
Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Edouard Sinayobye yibanze cyane ku nshingano amashuri Gatolika afite zo kwakira no kwita ku bana bose nta vangura, by’umwihariko abana bo ku muhanda, abafite ubumuga ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima n’ubukene.
Ati “Uburere bwa gikristu buradusaba kugira umutima mugari, umutima wacu tuwukingurire abana bose b’Imana cyane cyane ntiturenze ingohe na gato abataragize amahirwe yo kurererwa mu miryango. Dukomeze kubafasha no kubitaho nk’uko tubisanganywe mu muco w’Ivanjili.”
Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko abana bakunze kwitwa “abo mu muhanda” badakwiye guhabwa iryo zina kuko umwana atarererwa mu muhanda ahubwo arererwa mu rugo. Yasabye amashuri Gatolika n’abarezi gukomeza kuba amaboko ya kibyeyi ahura n’abana bose, cyane cyane abari mu kaga.
Agira ati “Amaboko ya Kiliziya ni amaboko ya kibyeyi nazahure bose; abari mu kaga, abana bafite ubumuga, abazahazwa n’ubukene n’ibindi bibazo byose by’ubuzima.”
Myr Sinayobye yagarutse ku kamaro k’umuryango mu burezi, avuga ko Imana ubwayo yawugeneye kuba ishuri rya mbere ry’umwana. Yashimangiye ko ababyeyi bafite ubutumwa bukomeye bwo kurera abana babo mu rukundo no mu ndangagaciro za gikristu.
Maze ati“Umuryango mwiza ube koko ishuri ry’ibanze ry’uburezi, umuryango mwiza ube igicumbi cy’uburezi bwiza. Ibindi byose biza mu buzima bw’urerwa niho bifatira.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Sinayobye yagaragaje ingingo eshatu yavuze ko zimurikira ubutumwa bw’uburezi Kiliziya yifuza gutanga mu buryo bunogeye Imana.
Mu ngingo ya mbere yagaragaje umuryango nk’ igicumbi cy’uburezi.Yasobanuye ko Imana yashyize mu mutima w’ababyeyi urukundo rwihariye rwo kurera abana babo, urukundo rutigishwa ahubwo ruturuka ku Mana. Yasabye ababyeyi gukomeza kuba abarezi b’intangarugero no kubaka imiryango myiza irererwamo abana neza.
ku ngingo ya kabiri yagaragaje ko Imana ari yo shingiro ry’uburezi aho Myr Sinayobye yavuze ko uburezi bwuzuye budashoboka hatabayeho gushingira ku Mana. Yibukije ko Yezu Kristu yakuraga yunguka ubwenge n’igihagararo anyuze Imana n’abantu, ari nayo nzira abana bagomba kunyuzwamo.
Yasabye amashuri Gatolika gukomeza gutoza abana gusenga, gukunda Misa Ntagatifu, Rozari, amasakaramentu n’ibindi bimenyetso ndangakwemera.Ati“Kurera neza byuzuye ni ukurera umutima. Ntawashobora kurera umutima awutandukanyije n’Imana kubera ko Imana ari yo yawuremye.”
Yanagaragaje impungenge ku cyorezo cy’ubuhakanamana n’iyobera ry’Imana biri kugaragara muri iki gihe, asaba abarezi guhagarara aharengeye kugira ngo abana batozwe gukomera ku Mana.
Yasoje kandi agaruka ku rugero rwa Yezu wasanzwe mu Ngoro yicaye hagati y’abigisha abasiganuza, agaragaza ko inyigisho y’iyobokamana ari ingenzi mu burezi bwa gikristu.
Yashimangiye ko bidashoboka kurera neza hatavugwa Imana, asaba amashuri Gatolika gukomeza gutoza abana amahame n’umuco bya gikristu kuko ari byo shingiro ry’uburere bwuzuye.Ati“Kwigisha no gutoza abana amahame n’umuco bya gikristu ni inshingano tudashobora gutezukaho na rimwe.”
Kiliziya yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu mwaka utaha wa 2027 kizasorezwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, nk’uko byatangajwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika ishinzwe Uburezi Gatolika n’Umuco mu Rwanda, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika wabereye ku ishuri rya TTC Mururu muri Diyosezi ya Cyangugu.
Mu ijambo rye, Myr Ntagungira yavuze ko umwaka utaha wa 2027 abakristu bazongera guhurira muri Diyosezi ya Ruhengeri mu bikorwa byo gusoza iki cyumweru cyahariwe uburezi Gatolika.
Yagize ati“Ndagira ngo mbamenyeshe ko umwaka utaha Icyumweru cy’Uburezi Gatolika tuzagisoreza muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, kuri Katederali kuri Stade ya Sanctuaire ya Fatima.”
Mu butumwa bwe bwo gusoza iki cyumweru muri Diyosezi ya Cyangugu, Myr Ntagungira yavuze ko uburezi bwiza budakwiye kugarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo ko bugomba no kwita ku mutima, ku ndangagaciro no ku mibereho y’umwana.
Yagize ati“Kurera neza umwana ni ukumuha icyarimwe ubumenyi, kwita kuri roho ye no kurera umutima we kugira ngo azavemo umuntu w’ingirakamaro ku muryango, ku gihugu no kuri Kiliziya.”



UBUREZI.RW




