Uko “Fresheri ku Ishuri” yahinduye imitekerereze y’isuku mu bigo by’amashuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abanyeshuri n’abarezi bagaragaza ko ubukangurambaga bwiswe ‘Fresheri ku Ishuri’ bumaze guhindura ishusho y’ibigo by’amashuri, aho hahindutse ahantu harangwa n’isuku bitandukanye n’uko byahoze.

Ku wa 12 Mutarama 2026,  nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ubukangurambaga yise ‘Fresheri ku Ishuri’ mu rwego kwimakaza isuku by’umwihariko uburyo abana bava mu rugo bameze ndetse no ku ishuri muri rusange.

Abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo baganiriye na UBUREZI.RW bagaragaje ko ubu bukangurambaga buri gutanga umusaruro ufatika mu guhindura imitekereza ku isuku ndetse n’isura ibigo bigaragaramo kuva ku busitani, mu mbuga, mu byumba by’amashuri kugeza uko abanyeshuri bagaragara.

Ganza Danielle umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Saint Jean Nyarusange avuga ko gahunda ya ‘Fresheri ku Ishuri’ yamwigishije kugira isuku, kubaha imbuga y’ishuri yirinda kujuganya imyanda aho abonye hose.

Ati “Washoboraga gufata ibipapuro ukabijugunya aho ubonye hose ariko ubu uhita wibuka ibyo bakubwira buri mu gitondo tugiye kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu, naba mfite impapuro nkashaka aho pubeli iri.”

Akomeza agira ati “Ibyo kumesa imyenda no gukoropa ntabwo bikorwa ku wa Gatanu gusa, ubu turavuga ngo ariko iri shuri ntiryaba risa nabi? Natwe tukareba ubwacu imyenda twambaye uko isa.”

Akunzwe Brave Eleve wiga mu mwaka wa mbere muri Saint Jean Nyarusange, nawe iyo agaruka ku buryo iyi gahunda yahinduye imyumvire no kunoza isuku mu banyeshuri agira ati ” Ubu twitabira imiganda yo gusukura mu kigo, Padri yatuzaniye amapasi ku buryo muri ‘weekend’, twese dutera imyenda, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.”

Akimana Gloriose wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri G.S Saint Vincent Pallotti Gikondo mu Karere ka Kicukiro agaragaza ko nubwo isuku bayihoranaga mu kigo ariko ko iyo babonye abayobozi bahora baza mu mashuri babibutsa icyo gukora bakabona ko byahindutse.

Ati “Isuku yo yenda n’ubundi twarayigiraga ariko iyo perefe cyangwa umuyobozi w’ikigo aje akabibutsa kwiyogoshesha no guca inzara natwe turibwiriza.”

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Abanyeshuri [Animatrice] mu Kigo cya G.S Remera Rukoma cyo mu Karere ka Kamonyi, Nyiramasengesho Clarisse,  yavuze ko muri gahunda ya ‘Fresheri ku Ishuri’ icyumba cy’umukobwa ari hamwe mu hantu hashyizwemo imbaraga mu kuhitaho kugira ngo umunyeshuri ajye ajya ahantu hakwiriye agiye ku isukura mu gihe ari mu gihe cy’imihango.

Ati “Mbere wasangaga mu gihe umukobwa ari gihe cy’ukwezi yakenera guhindura bikamugora ariko ubu ngubu kubera ibikoresho birimo ‘ama-pads’ (ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abagore n’abakobwa bari mu mihango), amasabune, amakariso byashizwemo iyo yahuye n’ikibazo araza akasikura bitabangamye agahita asubira mu ishuri agakomeza amasomo.”

Ineza Lina Shannel umunyeshuri uhagarariye abakobwa muri G.S Remera Rukoma ahamya ko ubu nta mukobwa ukigira ikibazo cy’uko yakwitwara mu gihe ari mu mihango.

Ati “Buri wese wakenera kiriya cyumba arakibona amasaha yose.”

Umuyobozi wa Saint Jean Nyarusange cyo mu Karere ka Muhanga, Padri Sixbert Byingingo avuga gahunda ya Fresher ku ishuri yaje bageze kure ibikorwa by’isuku mu kigo.

Ati “Twebwe ikijyanye n’isuku twari twarafashe ingamba zo kwimakaza isuku aho abanyeshuri bigira, aho barara, igikoni n’ibindi kuko tuziko isuku ari ikintu cy’ingenzi mu mibereho y’abanyeshuri cyane cyane ahantu hahurira abanyeshuri benshi nk’aha ngaha.”

Uyu muyobozi avuga ko bakataje mu bukangurambaga bwo gutoza isuku abanyeshuri n’abakozi b’ikigo bibwirije ndetse no kongera ibikoresho by’isuku birimo kandagira ukarabe, aho gushyira imyanda no kunoza ubusitani bw’ikigo.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph agaragaza ko ijanisha ry’abana bari mu mashuri ari rinini ku buryo bakwiye kuhakura umuco w’isuku bakawukurana n’ababareberera bose.

Ati “Murabizi ko kimwe cya gatatu cy’Abanyarwanda bari mu ishuri. Ni ngombwa rero ko tugira gahunda y’isuku y’umwihariko ijyanye n’amashuri kugira ngo isuku ibe umuco karande mu Banyarwanda bose. Ni yo mpamvu twahisemo gutangirana n’igihembwe kugira ngo abanyeshuri, abayobozi b’ibigo, abarimu n’ababyeyi babyiteho.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko isuku ku ishuri ari ingenzi mu myigire y’umwana kuko yiga atuje akibutsa ababyeyi ko n’impuzankano y’abanyeshuri idacitse ari ingenzi kandi ko ari ikintu kitagoye kubafasha kuyidoda mu gihe yacitse.

Ahashyirwa imyanda harateguwe mu bigo by’amashuri
Amabwiriza yibutsa isuku amanitse ku nkuta muri G.S Remera Rukoma
Kandagira ukarabe muri GS Remera Rukoma zashyizwe imbere y’ibyumba by’amashuri
Ibyapa byibutsa abantu akamaro k’isuku biri mu mbuga z’ibigo by’amashuri
Ubukarabiro bugari mu marembo y’ikigo G.S Remera Rukoma
Abanyeshuri bibutswa kwirinda guta imyanda ahabonetse hose
Inyubako na ‘salle’ muri Saint Jean Nyarusange bihorana isuku
Muri Saint Jean Nyarusange abanyeshuri bibuka gusasa iyo babyutse
Binyuze muri ‘Fresheri ku Ishuri’, gutera ipasi byabaye umuco muri Saint Jean Nyarusange

Pubeli zagenewe imyanda ziri mu mbuga z’ikigo Saint Jean Nyarusange
Abanyeshuri bahora bibutswa gusa neza
Padri Sixbert Byingingo, uyobora Ikigo Saint Jean Nyarusange cyo mu Karere ka Muhanga agaragaza ko isuku ari ngombwa mu banyeshuri
Imbuga zo muri Saint Jean Nyarusange zizira umwanda

MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA