Uburezi bwagaragajwe nk’inkingi ya mwamba mu kubaka amahoro no gukumira Jenoside

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko uburezi ari inkingi mu kubaka amahoro arambye no gukumira Jenoside, bukaba ishingiro mu guhindura imyumvire, gutoza indangagaciro no kubaka umunyarwanda wuzuye, ariyo mpamvu u Rwanda rwahisemo ubudaheza.

Ni mu butumwa yatangiye kuri sitade y’Ishuri Rikuru ry’Imyunga n’Ubumenyingiro rya Kigali (RP Kigali), ku wa 24 Mata 2026, ahaberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abakozi n’abanyeshuri mu ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ubwo Jenoside yarikomeje gukwirakira mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi benshi bahungiye ahahoze ETO Kicukiro, ubu hari Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, bahizeye amakiriro kuko hari hakambitse Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bwa MINUAR.

Aba batutsi barengaga ibihumbi bitatu baje gusingwa n’izo ngabo zibasigira Interahamwe n’abasirikare bari barekerereje ku marembo.

Uko bari aho bose barashorewe ngo baze kwicirwa Nyanza ya Kicukiro, bagenda bicwa umugenda.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi 1994 by’umwihariko abari abakozi n’abanyeshuri mu ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro bazize Jenoside, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko uyu ari umunsi wibutsa amateka akomeye kandi asharira muri iki kigo, ariko na none ukaba umunsi kandi wo gushimangira amahitamo y’Abanyarwanda yo kubaka u Rwanda rushya, rwunze ubumwe, rufite amahoro n’icyerekezo cyiza.

Ati “Kuba twongeye guhurira hano hahoze ari ETO Kicukiro, ni umusingi mu gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside.”

Minisitiri Joseph yabwiye urubyiruko rwiga muri RP Kigali ko Jenoside yakoranywe ubukana bukomeye cyane, igakoreshwamo abana bato n’abitwaga ko bize, ko ariko ubu ari umwanya mwiza wo gukoresha ubuyobozi bwiza buhari mu gukemura ibyo ubutegetsi bubi bwakoze.

Ati “Munyemerere nibutse ko uburezi ari inkingi mu kubaka amahoro arambye no gukumira Jenoside. Uburezi ni ishingiro mu guhindura imyumvire, gutoza indangagaciro no kubaka Umunyarwanda wuzuye. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu burezi budaheza, bufite ireme kandi bujyanye n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.”

Yasabye abahiga ko bagomba gusesengura ibyo bababwira ariko kandi bakiga amateka, bakihatira gusoma ibitabo binyuranye, bityo bagasobanukirwa amateka nyakuri ari na yo bashingiraho mukunyomoza abayagoreka.

Abanyeshuri biga muri RP Kigali baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasabye abato guharanira kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda
Urubyiruko rwasabye kuba ku isonga mu kwamagana ikibi
Muri iki gikorwa hunamiwe inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA