Rwanda: Baravuga imyato kwigira ku murimo mu mashuri ya TVET “Dual Training”

Abanyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu buryo bukomatanyije bwo kwigira ku murimo buzwi nka ‘dual training’ bashima ubu buryo kuko bwatumye bamenya ibikenewe ku isomo ry’umurimo no gusoza amasomo bazi gukora.

Rwanda TVET Board igaragaza ko 76.9% by’abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iyi gahunda ya Dual TVET school babonye akazi mu gihe cy’amezi atandatu barangije kwiga.

‘Dual Training’ ni uburyo bwamamaye mu bihugu byo mu Burayi birimo u Busuwisi n’u Budage.

Muri iyi gahunda ya Dual TVET School umunyeshuri amasomo agomba kwiga hagati ya 30% kugeza kuri 50% ayigira ku ishuri naho kuva kuri 50% kugeza kuri 70 % akigira ku murimo mu rwego rwo kumuha ubumenyi bucyenewe ku isoko ry’umurimo.

Amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ya Rubengera II TSS mu karere Karongi, Muganza TSS mu karere Rusizi, Bumba TSS mu karere ka Rutsiro, Gacuriro TSS, Estb Busogo na Mpanda TSS, niyo yatangirijwemo iyi gahunda y’inyabubiri mu 2022.

Abigiye muri gahunda ikomatanyije ya bo mu ishuri rya Gacuriro TSS bavuga ko ibi byatumye amahirwe yo kubona akazi yiyongera kuko aho baba baranyuze bakiga, babahamagara bakabaha akazi ko kandi n’icyo umunyeshuri akura mu ishuri kiba gifatika.

Abaganiriye na RBA bati “Hari igihe mba nicaye aho twanyuze twiga bakampamagara bati ‘ngwino tube tuguhaye akazi’ bikagira akamaro hakiri kare.”

Abarimu nabo bavuga ko iyi gahunda irema icyizere mu banyeshuri kuko kuva mu mwaka wa kane umunyeshuri aba ajya kwigira ku isoko ry’umurimo.

Umwarimu ati “Igitekerezo cya mbere kibarimo bose [abanyeshuri] ni ugusoza amasomo yabo bakazajya kwihangira imirimo.”

Ibi birashimangirwa na Kwizera Jean De Dieu n’Umutoniwase Angelique biga mu ishami ryo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa no kubitegura ku ishuri rya Rubengera II TSS, baganira na TV1 bavuze ko iyi gahunda yabaremyemo icyizere cy’uko bashoboye.

Umutoniwase ati “Iyo tugiye muri sosiyete runaka bidufasha ko ibintu twabonye mu ishuri biri mu magambo tubishyira mu ngiro. Ibi bitandukanye n’abakora imenyerezamwuga gusa kuko bamarayo igihe gito ariko twebwe tumarayo igihe kinini bigatuma twitinyuka, bikanarashuaho kutwongerera ubumenyi.”

Valens Ngerageze, Umuyobozi w’ishuri rya Bumba TVET School, mu murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro agaragaza ko iyi gahunda yabafashije gutanga ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo.

Ati “Umusaruro w’iyi ‘dual training’ si n’ishuri gusa ahubwo na sosiyete muri rusange birayifasha, tubona aribyo bitanga igisubizo muri rusange ibyo u Rwanda rutegereje ku iterambere rishingiye ku bumenyi.”

Emmanuel Nshimiyimana, uyobora ishuri rya Rubengera II TSS mu karere ka Karongi nabo bafite muri iyi gahunda ishami ryo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa no kubitegura, avuga ko iyi gahunda yabafashije gutanga ubumenyi bwifuzwa ku isoko ry’umurimo.

Ati ” Birafasha cyane abanyeshuri bagaruka ubona hari ikinti kinini bahindutseho mu myigire yabo bityo bikabafasha mu kongera ubumenyi, ndetse ibi bibafasha kuba bakwihangira imirimo.”

Abanyeshuri bize muri Dual Training barangiza bazi gushyira mu ngiro ibyo bize

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yabwiye RBA ko kuva iyi gahunda yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro yatangiye mu Rwanda itangirira mu mashuri atandatu yo mu Burengerazuba, ko kandi abanyeshuri bize bakabona akazi ku buryo bushimishije.

Ati “Byatweretse ko noneho bishoboka mu Rwanda.”

Eng. Paul Mukunzi asobanura ko uwiga imyuga n’Ubumenyingiro mu mwaka wa mbere aba ataramenya byinshi, umwaka wa kabiri agatangira ku menya byinshi aninjiriza sosiyete arimo gukoreramo anigiramo, naho mu mwaka wa gatatu akaba yarahindutse nk’abandi bakozi bose.

Ati “Twizera ko uko tugenda tubisobanura, uko ibigo by’abikorera bigenda bibyumva natwe ari rwo rugendo tuzageramo aho noneho ibigo by’abikorera bitangira kugira icyo bishora muri iyi gahunda kubera ko bibona ko inyungu zizaza zizaba zibagirira akamaro.”

Ubu uburyo bwa ‘dual training’, buri mu mashuri 16 mu Rwanda arimo abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri, gusa intego ikaba ko mu 2029, 50% by’abiga imyuga n’ubumenyingiro bazaba bigira muri ubu buryo.

Rwanda TVET Board igaragaza ko 76.9% by’abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iyi gahunda ya Dual TVET school babonye akazi mu gihe cy’amezi atandatu barangije kwiga, mu gihe abataranyuze muri iyi gahunda bo bari ku kigero cya 24.7%. Byongeye kandi abanyeshuri baciye muri iyi gahunda 95.7% babona akazi cyangwa bagakomeza kwiga, abataragezweho ni iyi gahunda ya Dual TVET ari 56.2%.

Muri Dual TVET ntibiga mu magambo gusa
Abanyeshuri bishimira gahunda yo kwigira ku murimo
Umunyeshuri wiga Bumba TSS mu karere ka Rutsiro, ishami rya Fashion Design

Rubengera II TSS ni ishuri rigira gahunda ya Dual Training

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA