Rwanda: 83.7% by’ibigo by’amashuri bifite ‘internet’, 87.9% bikagira amashanyarazi

Urwego rw’uburezi mu Rwanda rukomeje kugaragaza iterambere rihamye mu bikorwaremezo mu mashuri birimo umuriro, amazi meza, ubwiherero, murandasi n’ibyumba by’ikoranabuhanga bigamije gutuma umunyeshuri yigira mu mwuka mwiza.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025, yerekanye ko ubu mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 4,996.

Muri ibyo bigo, amashuri ya Leta agize 31.5% by’amashuri yose, Kiliziya Gatolika ikagira 28.1%, igakurikirwa n’amadini y’Abaporotesitanti afite 20.5%.

Abikorera n’imiryango itari iya Leta bafite 16.9% by’amashuri, mu gihe andi afitwe n’Abadiventisiti (1.7%), Abayisilamu (0.7%) ndetse na 0.6% by’ibigo by’amashyirahamwe y’ababyeyi.

Amashuri afashwa na Leta ni yo menshi kurusha ayandi aho agera ku 2,083, hagakurikiraho amashuri ya Leta 1,576 n’ayigenga 1,337.

Ikoranabuhanga riri mu bikomeje kongerwamo ingufu mu mashuri.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025 igaragaza ko 40.8% by’amashuri asigaye akoresha ikoranabuhanga mu kwigisha no kwiga.

Amashuri afite ibyumba by’ikoranabuhanga bigezweho (smart classrooms) ni 26.6%, mu gihe 25.9% ari yo afite laburatwari za mudasobwa.

Ubu 83.7% by’ibigo by’amashuri biri mu Rwanda bifite murandasi (internet), bikaba ari intambwe ikomeye mu gushyigikira uburezi bushingiye ku ikorabuhanga.

Amashuri afite umuriro w’amashanyarazi uva ku muyoboro mugari ageze kuri 87.9%. Amashuri akoresha imirasire y’izuba yagabanutseho gato ava kuri 18.7% agera kuri 18.1%, mu gihe 10.5% akoresha imashine zitanga umuriro (generators) na 2.9% akoresha biogaz.

Ubu 84.9% by’amashuri yo mu Rwanda afite amazi ava ku miyoboro migani, gusa amashuri afite amazi meza yo kunywa ni 62.9% gusa.

Imibare yo muri Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 95% by’amashuri afite aho gukarabira intoki, naho 96.3% afite ubwiherero butandukanya abahungu n’abakobwa.

Icyakora, ubwiyongere bw’abanyeshuri buracyashyira ikibazo ku kuba ibigo by’amashuri byakwihaza ku bwiherero, aho ubu abanyeshuri 31 basangira ubwiherero bumwe, mugihe igipimo gisabwa ari icy’abanyeshuri 25 ku bwiherero bumwe.

Ku bijyanye n’ibikoresho byo mu ishuri, ubwiyongere bw’intebe n’ameza burimo gufasha kunoza imyigire. Umubare w’intebe wiyongereyeho 6.2%, ugera kuri miliyoni zirenga ebyiri mu 2024/25.

Imibare kandi igaragaza ko banyeshuri babiri ari bo basangira intebe imwe, nubwo mu mashuri yigenga ho usanga buri munyeshuri afite intebe ye.

Amashuri afite ibyumba by’ikoranabuhanga bigezweho (smart classrooms) ni 26.6%
Ubu 83.7% by’ibigo by’amashuri biri mu Rwanda bifite murandasi

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA