Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson yasabye abanyeshuri kwita ku isuku bakajya bakora na siporo kuko bibafasha gukurikirana amasomo neza.
Ni ubutumwa uyu muyobozi yatanze ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri ba College de Butamwa mu Karere Nyarugenge muri siporo rusange.
Nyuma y’iyo siporo Dr. Mbarushimana yabagejejeho ubutumwa bwihariye bujyanye no kugira isuku, anabibutsa ko yo na siporo bifasha abanyeshuri gukurikirana amasomo neza.
Ati “Iyo ukora siporo umubiri uraruhuka, ubwonko bugakora neza bityo no gukurikira amasomo ndetse no kuyatsinda bikoroha. Mureke soporo tuyigire umuco wacu.”
Akomeza agira ati “Mbashimiye isuku mwakoze uyu munsi, ndabyizeye ko muzayikomeza, cyane ko nabonye musanzwe mugira isuku kuri iki kigo, yewe mbafitiye n’ikizere ko muzayitoza n’abandi muhura nabo. Mbifurije kuzatsinda ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri.”
Inzego z’uburezi zimaze iminsi mu bukangurambaga bwiswe ‘Fresheri ku Ishuri’ bugamije kwimakaza umuco w’isuku mu bigo by’amashuri no mu banyeshuri.






MUGIRANEZA Thierry/ UBUREZI.RW




