REB yahagurukiye abanyeshuri bajyana kwiga telefone

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson yasabye ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugenzura niba nta munyeshuri ujyana telefone ku ishuri.

Ubu ni bumwe mu butumwa yatanze ubwo yaganiraga ikiganiro na RBA.

Dr Mbarushimana Nelson, uyobora REB agaruka ku migenderekere y’igihembwe cya gatatu mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 cyatangiye ku wa 20 Mata kikazarangira tariki 3 Nyakanga 2026, yavuze ko iki gihembwe kitazaba kirekire kuko ari ibyumweru 11 bityo ishuri no mu rugo bakwiriye gukorana kugira ngo umwana yitabweho.

Ati “Nko mu mashuri abanza ubu abana batahana imikoro. Ese ababyeyi bafasha abana kugira ngo byibura abana babashe gusubiramo imikoro banayitsinde?”

Yavuze ko ubu ababyeyi n’ishuri bakwiriye gukorana bakareba amanota umwana yagize mu bihebwe byabanje kugira ngo atazasibira.

Ati “Ese umwana turamuhwitura dute? Ese turamushishikariza dute kugira ngo abashe gukomeza gutsinda.”

Umuyobozi Mukuru wa REB yagaragaje ko umuntu ashobora kuvugurura integanyanyigisho, umunyeshuri ntabashe gutsinda bitewe n’uko hari ibimurangaza byinshi birimo na telefone.

Ati ” Mu bimurangaza buriya habamo na telefone. Ari nayo mpamvu rero ari umwanya mwiza wo gushishikariza ababyeyi kugira ngo bakore ubugenzuzi ku byo umwana aba y
akoresha bitamurangaza birimo na telefone ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kureba ko mu ishuri niba umwana yiga neza nta telefone kuko hari igihe aba ari muri telefone, mwarimu yigisha ibyo bigatuma umwana atabasha gutsinda neza.”

Ibigo by’amashuri mu Rwanda ntibyemera ko umunyeshuri azana telefone ku ishuri kuko byamurangaza. Mu gihe yaba yiga amasomo akenerwamo porogaramu za telefone agirwa inama yo gukoresha mudasobwa.

Dr. Nelson Mbarushimana umuyobozi wa REB yaburiye abana bigana telefone

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA