Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson yatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi (TTC) bagiye kongererwa amasomo bahabwaga, muri gahunda yo kugira ngo babashe gutanga umusaruro uhagije ku buryo hari n’aho bizaba ngombwa ko urangije Kaminuza yajya kwigisha mu mashuri abanza.
Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye na RBA.
Dr. Mbarushimana Nelson uyobora REB yatangaje ko ubu mu Rwanda hari amashuri nderabarezi 16, akaba igicumbi kirera abazigisha mu mashuri abanza, ndetse bari kureba uburyo byavugurwa kuko basanze igihe bamara biga ngo bazajye kwigisha mu mashuri abanza kikiri gito ugeranyije n’ahandi.
Yasobanuye ko abanyeshuri bajya mu mashuri nderabarezi ari ababa barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakajya kwiga indi myaka itatu biga kuzigisha.
Dr. Mbaruhsimana ati “Ariko usanga mu bindi bihugu hari abiyongeraho imyaka ibiri cyangwa ine, ibyo bishatse kuvuga y’uko hari abigisha mu mashuri abanza bafite ‘diploma’ [impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza] cyangwa ‘bachelors degree’ [impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza]”.
Akomeza agira ati “Kwigisha ntabwo ari ibintu byoroshye. Buriya iyo mubona umuganga kwa muganga avura umurwayi akamubaga, agashyiramo ikinya akagira urugingo avanamo akarusubizamo, buriya no ku ishuri nubwo mutabona izo mashini ibyo byose biba biri mu mahugurwa ahabwa umwarimu.”
“Umwarimu agomba kumenya kwigisha, agomba kumenya ibyo umunyeshuri akeneye mu gihe nyacyo, agomba kumenya no kumenya guhindura uko yari yateguye amasomo yo kwigisha ashingiye ku byo abona ari kwigisha mu ishuri.”
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson yasobanuye ko umwarimu wigisha mu mashuri abanza agomba gutegurwa neza kuko aho azajya yigisha ariho zingiro ry’uburezi kuko ari ho abana bigira gusoma, kwandika no kubara, ko kandi iyo bagize abarimu beza bashoboye, ari handi nibakomeza mu mashuri yisumbuye bakajya muri aya mashami bazihitamo bikazatuma hari abakomeza mu mashuri y’imyunga n’ubumenyingiro abandi bagakomeza mu mashuri makuru.
Ati ”Bityo tukagira umunyarwanda ushoboye kandi ushobora kuziteza imbere akazateza imbere n’igihugu.”
Inyadiko ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka wa 2024/25 igaragagaza ko ubu mu Rwanda hari abarimu 122,828.
Abarimu b’igitsina gore nibo biganje cyane mu byiciro by’ibanze by’uburezi, aho bangana na 83.0% mu mashuri y’incuke na 55.6% mu mashuri abanza.
Abagabo ni bo biganje mu byiciro byo hejuru, aho bangana na 64.7% mu mashuri yisumbuye, 69.5% muri TVET, na 78.4% mu mashuri makuru.
Ku bijyanye n’ubushobozi bw’abarimu mu mashuri y’inshuke 99.4% bafite impamyabushobozi zibemera kwigisha muri icyo cyiciro naho mu mashuri abanza ho ni 99.8%.
Mu mashuri yisumbuye ni 87.1%, naho muri TVET ni 83.6% bafite impamyabushobozi zibemerera kwigisha muri iki cyiciro.

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




