Perezida Kagame yakebuye abayobozi barebera abana bata ishuri

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yahwituye abayobozi barebera abana bata ishuri abasaba guhagurukira iki kibazo gituma abato bisanga mu byaha no ku muhanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera, ubwo yasozaga inama yari ihuje abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa leta nabo mu nzego zegerejwe abaturage.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ikibazo cy’abana bava mu mashuri, ibisa nk’aho byabaye ihangana mu turere kugirango harebwe abafite abenshi kurusha abandi, asaba ko hagirwa igikorwa abana b’u Rwanda bakiga.

Ati “Abo bana bakajya mu biyobyabwenge, bakajya mu byaha bindi biturutseho aho ngaho cyane cyane. Ubu rwose polisi ugiye kureba imibare ntabwo ari ibintu twifuza, ntabwo ari ibintu Igihugu gikeneye, ntabwo ari ibintu twifuza, ntabwo ari ibintu mukwiye kwemera bikaba.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo ari ikibazo kitakemurwa burundu hari imbaraga zikwiriye gukoreshwa kikagabanuka mu buryo bugaragara.

Ati “Abana bata amashuri batabuze ikiyabishyurira bakajya mu byaha mu muhanda, nabyo mugomba kubirwanya muhereye mu miryango yabo.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gashyantare 2022, igaragaza ko ijanisha ry’abava mu mashuri abanza ryageze ku 9.5% mu 2021 rivuye kuri 7.8% mu 2019.

Mu mashuri yisumbuye byo byageze ku kigero cya 19.3% mu 2021 kivuye ku 8.2%.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko binyuze muri gahunda zirimo ifunguro ritangirwa ku ishuri bitanga umusaruro ukomeye mu kugabanya umubare w’abana barivamo kuko wavuye ku 9,4% mu 2020 ukagera kuri 4,7% mu 2023.

Muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), Guverinoma ivuga ko kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri biri mu ntego yiyemeje.

Kugira ngo izi ntego zigerweho, Guverinoma izakomeza guteza imbere uburezi budaheza, n’ireme ry’uburezi mu byiciro byose
by’amashuri. By’umwihariko, hazakomeza kongerwa umubare w’abana biga mu mashuri y’inshuke bazava kuri 35% bagere kuri 65%.

Ibi bizajyana no kubaka ibikorwaremezo by’amashuri, kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi, no gutanga ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu kwigisha.

Guverinoma kandi ivuga ko izakomeza kwagura ibikorwaremezo by’amashuri bituma amasaha yo kwiga yiyongera, kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri ndetse n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya cyangwa bava ku ishuri no gukomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana imyigire y’abanyeshuri ku buryo abana bose bari mu kigero cyo kwiga batangirira igihe.

Inzego zibanze zasabwe kutarebera abana bata ishuri
Perezida Kagame yibukije abayobozi guhagurukira ita ry’ishuri ku bana
Perezida Kagame mu mwiherero w’abayobozi i Gako

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA