Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana yashimye umusanzu wa ES Karuganda mu gutanga uburezi bufite ireme kuva mu 2003 abizeza ubufatanye ntatsimburwa.
Ishuri rya Ecole Secondaire Karuganda mu karere ka Gakenke ryizihizaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu bisunze, aho ryashimiwe uruhare rwaryo mu kurerera neza u Rwanda.
Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, ubanzirizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana.
Muri uyu muhango wo kwibuka no kuzirikana ubuzima bwa mutagatifu Yozefu warangijwe ishuri rya ES Karuganda, Padiri Uwayezu Laurent uriyobora yagaragaje ko ubu barera abana barenga 400 kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatandatu ko kandi batsindisha ku rwego rwiza.
Gisubizo Marie Claudine wiga mu mwaka wa kane yagaragaje ko muri icyi kigo bigishwa neza amasomo agaherekezwa n’inyigisho zikwiriye kuranga umunyarwanda mwiza ndetse n’umukirisitu, bishimangirwa n’uko abanyeshuri16 bakiriye amasakaramentu y’ibanze arimo; Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa kuri uwo munsi.
Ati “Abarerewe muri uru rugo, abaharangirije ndetse natwe tukihiga twishimira uburere n’ubumenyi bitangirwa hano.”
Uyu munyeshuri yavuze ko basaba ko umuhanda ugana ku kigo wakorwa kuko mu gihe cy’imvura babaho mu bwingunjye, yasabye ko kandi icyo kigo cyahabwa uruzituro ndetse hagakemurwa ikibazo cy’amazi abura kenshi bikabangamira ikibazo cy’isuku.
Ati “Turifuza ko mwatwegereza ivuriro ry’ibanze (health post) bikoroshya urugendo dukora tujya ku ivuriro.”
Muri uwo muhango hahembwe abanyeshuri batatu bagize hejuru y’amanota 90% mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize. Hahembwa kandi umunyeshuri wabaye uwa mbere mu gukora umuhsinga mwiza ku rwego rw’igihugu ndetse n’abahagarariye ikigo batatu ku rwego rw’igihugu mu irushanwa rya ‘BNR Quiz Challenges’.
Tuyishimire Vestine ufite umwana wiga muri ES Karuganda yavuze ko nk’ababyeyi bishimira uburere n’uburezi abana babo bahabwa, biherekezwa n’inyigisho za gikiristu n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ati “Nyiricyubahiro Musenyeri turabashimira ko abana hano barerwa neza bisunze Mutagatifu Yosefu.”
Benjamin Ndayambaje, Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gakenke unashinzwe gukurikirana amashuri y’inshuke, abanza n’amasomero, yavuze ko nk’ubuyobozi bwite bwa leta bashima uruhare rwa ES Karuganda mu gutanga umusanzu mu kubaka uburezi bwiza.
Yijeje abanyeshuri ko ikibazo cy’umuhanda n’ivuriro rusange bagaragaje bisanzwe bizwi ko hari ikiri gukorwa ngo bikemuke.
Ati “Ikibazo cy’umuhanda abana bavuze ngira ngo muri gahunda z’ubuyobozi bw’Akarere, hazakorwa umuhanda kugenda kugera za Mataba. Uyu muhanda uri muri gahunda zo gukorwa urazirikanwa, hagomba no gukorwa umuganda aho utameze neza.”
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana yavuze ko bishimira uruhare rwa ES Karuganda mu gutanga uburezi bwiza kuva mu 2003 ko kandi ari umuganda Kiliziya Gatolika yiyemeje guha igihugu.
Ati “Uru rugo si urugo rubonetse rwose. Ni urugo rwa Mutagatifu Yosefu, mbese iri shuri muzarifate nka Nazareti. Nazareti yaranzwe no kugira ababyeyi beza barangwa n’urukundo, urugo rwaranzwe no kugira umwana Yezu ukunda ababyeyi kandi wumvira.”
Akomeza agira ati “Ndifuza ko uru rugo rwaragijwe Mutagatifu Yosefu rwigira ku rugo rw’i Nazareti, aho abarezi bakunda abana barera, urwo rukundo rukagaragara mu buryo babashishikariza umurimo unoze, mu buryo babashikishariza kwiga no kumenya noneho bikagaragara mu mitsindire myiza no gukura mu muco mwiza uranga umunyarwanda n’umukirisitu.”
Musenyeri Harolimana yavuze ko ibibazo byaba bihari bizagenda bikemuka ko mu myaka ibiri ubwo ikigo cya ES Karuganda kizaba kizihiza yubire y’imyaka 25 bizaba byarakemutse.











MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




