Ishuri rya École Les Pionniers mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kimonyi ryizihije umunsi mukuru waryo,ryibutswa ko baritegerejeho kuzamura urwego rw’imitsindishirize y’ibizamini bya Leta mu karere ka Musanze ndetse no kugira abanyeshuri ba mbere ku rwego rw’Igihugu.
Ni ibirori bikomatanyije byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, hahimbazwa umunsi waryo na Mutagatifu Dominiko Saviyo ryaragijwe, isabukuru y’umwaka rimaze ritangiye gukora ndetse no gutanga amasakaramentu ku banyeshuri 18 bahiga.
Padiri Bagerageza Jean François Régis, wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri akaba ari we urihagarariye mu rwego rw’amategeko, asobanura ko mu mwaka iri shuri rimaze, bashima Imana ko muri byinshi basabwaga ngo bagendera ku muvuduko nk’uw’abandi bageze ku kigero cya 95% babyuzuza.
Ati “Ibitabo, intebe n’ibindi Leta idusaba turabyujuje, ubu numva nishimye ko duhagaze neza. Turarera abana 300 kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Ubu dufite n’abakoze ikizamini cyo kwinjira mu Iseminari ku buryo dufite imfura ziduhagarariye.”
Padiri Bagerageza yabwiye UBUREZI.RW ko abanyeshuri bafite bitegura kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abarezi bari kubategura neza kugira ngo bazatsinde amasomo ko kandi ibyangombwa byose babifite.
Ati “Kugira ngo wemererwe kuba ishuri ritanga uburezi muri gahunda ya Leta nuko uba ufite ibikenewe byose. Ibitabo turabifite, ikoranabuhanga turarifite, murandasi turayifite mu byumba by’amashuri byose, indebesho (screen) zirahari ku buryo n’ibitaba biri mu bitabo, abanyeshuri babibona ku ikoranabuhanga no mu masomo y’iyakure.”
Ababyeyi bafite abana barererwa mu Ishuri École Les Pionniers, bashima ireme ry’uburezi rihatangirwa n’ubwo ikigo kikiri mu mabyiruka.
Maniragaba Uwimbabazi Clemantine ufite abana batatu bahiga barimo uwiga mu mwaka wa gatandatu, undi mu wa gatanu, undi mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke avuga ko icyatumye akura abana aho bigaga akabazana muri École Les Pionniers ari ireme ry’uburezi ahizeye ndetse n’uko bigisha mu rurimi rw’Igifaransa.
Ati “Abana baratsinda baba n’abambere ibihamya ko ireme ry’uburezi batwijeje rihari.”
Jean Claude Hafashimana nawe ufite abana batatu barererwa muri École Les Pionniers ashima ko uburezi buhatangirwa buherekezwa n’inyigisho za Gikirisitu, ibitegura umwana kuzaba umuntu uhamye.
Ati “Ni ikigo kigishingwa ariko kuzana abana hano ni uko ari ikigo cyari gifite intumbero yo kubigisha mu rurimi rw’Igifaransa, hakiyongeraho indangagaciro ibigo by’Abihayimana bitanga ku buryo ubu abana banjye bashobora kujya kuri Aritali bagasoma Ijambo ry’Imana kandi nibyo nashakaga nk’Umukirisitu wa Gatolika.”
Augustin Uwimana, Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru wari uhagarariye Guverineri w’iyo Ntara mu birori bikomatanyije bya École Les Pionniers, yavuze ko icyo Intara yifuza kuri iri shuri ari ukuzamura urwego rw’imitsindishirize y’ibizamini bya Leta mu Karere ka Musanze ubu ruri ku kigero cya 44% mu bisoza icyiciro rusange na 73% mu bisoza amashuri yisumbuye.
Ati “Ibyo nabonye hano n’uko ishuri rigaragara ni ubwa mbere ndigezemo, ukareba abana baryigiramo, ibyo batugaragarije hano, ntabwo nshidikanya ko Akarere ka Musanze katazongera kugira umwanya nk’uwo twagize ubushize kandi tuzaba tuzamuye uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru.”
Akomeza agira ati ” Nk’uko Guverineri yabibasabye turifuza ko abana ba mbere mu Gihugu bazajya baturuka kuri iri shuri kuko rifite ibyangombwa byose bikenewe, ni ishuri rifite ubushobozi kandi ababyeyi baharera barasobanutse bazi agaciro ku burezi.”
Uyu ushinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye ababyeyi kandi kumva ko bakwiriye gufasha abanyeshuri kwitwara neza, babatoza ikinyabupfura.
Ati “Ntekereza ko nta mubyeyi urera hano wumva ko adakwiriye kwita ku bana. Twumve ko niba umwana atashye dukwiriye kumubaza niba yatahanye imikoro tukamufasha niyo twaba tutabyumva ariko tukamwereka ko tumuri hafi.”
Mu gusoza ibirori bikomatanyije by’Ishuri rya École Les Pionniers, abana, abarezi n’ababyeyi kandi bagize umwanya wo gusabana ndetse banatembera mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahasanzwe habera ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi.







MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




