MINISANTE irifuza amavuriro y’ibanze mu mashuri-Byakiranwe na yombi n’amashuri

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE yatangaje ko yifuza ko ibigo by’amashuri bigira amavuriro y’ibanze yo gufasha mu kwita ku buzima bw’abanyeshuri, umushinga wakiranwe na yombi n’abayobora ibigo by’amashuri.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Minisitiri Sabin yavuze ko bifuza ko ibigo by’amashuri bigira amavuriro y’ibanze, kuko hari aho usanga bafite aho kuvurira ariko ugasanga nta muntu bafite ubifitiye ubushobozi.

Ati “Dufite abana bari aho bakina bashobora gukomereka, bashobora kurwara zaba indwara zandura cyangwa izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Hari serivisi twabonye ko ari ngombwa kujya mu mashuri.”

Mu kiganiro UBUREZI yaganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko icyo gitekerezo ari cyiza bijyanye no kwita ku buzima bw’abanyeshuri ndetse bafite umuganga wita ku banyeshuri umunsi ku munsi.

Padri Sixbert Byingingo, uyobora Saint Jean Nyarusange yo mu karere ka Muhanga, avuga ko bo basanganywe ivuriro rito mu kigo kuva mu 2019, nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri bwabonaga bukwiye gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bw’abanyeshuri buri munsi , bityo buhitamo gushyiraho umukozi wize ubuvuzi, bagura n’ibikoresho by’ibanze.

Yagize ati “Serivisi abanyeshuri babonera muri ririya vuriro ni ubutabazi bw’ibanze, ubundi umuganga akihutira kubageza ku kigo nderabuzima cyangwa ku rindi vuriro riri hafi kugira ngo bitabweho ku buryo bukwiye kandi vuba.”

Akomeza agira ati “Ibi bituma nta munyeshuri urembera ku ishuri cyangwa ngo abure ubuvuzi kandi arwaye.”

Padiri Francisco Uwamahoro, uyobora ishuri rya College Saint Ignace Mugina mu karere ka Kamonyi, agaragaza ko kugira umuganga n’ibikoresho byo kwa muganga bihenze ariko ubuzima buhenze kubirusha.

Ati “Ni ngombwa rero kwita ku buzima bugasigazirwa mbere ya byose, kugira ngo umwana yige ni uko aba afite ubuzima bwiza. Iyo ubuzima butameze neza ibindi byose birahagarara ubuzima bugasigasirwa.”

Dominique Niyomugabo uyobora ishuri nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera) agaragaza ko ku kuba ikigo cy’ishuri cyagira ivuriro ryo kwita ku banyeshuri byaba ari byiza.

Agira ati “Iki gitekerezo kigeze gutangwa mu nama hasabwa umuforomo nibura ufite ‘A2’ [Impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye] agahabwa ibyangombwa by’ibanze yifashisha.”

Byamukama Isaac, umuyobozi w’ishuri rya Sonrise High School riherereye mu urenge wa Cyuve, akarere ka Musanze avuga ko icyo kigo cyahoze gifite umuganga wihariye wahoraga mu kigo avura abanyeshuri ariko ikibazo kiba ko baba bakoresha ubwishingizi butandukanye, bityo kuba babona imiti itari mu kigo biba ibibazo.

Avuga kandi ko ubu bahisemo kwimakaza imikoranire n’amavuriro begeranye ndetse ikigo gishaka imodoka ihoraho yifashishwa mu kugeza umunyeshuri kwa muganga mu gihe byaba ari ngombwa.

Agaragaza ko igitekerezo cyo kuba ibigo by’amashuri byagira amavuriro y’ibanze yo gufasha mu kwita ku buzima bw’abanyeshuri, ari byiza mu gihe byanozwa.

Ati ” Biba bigoye kuko bakoresha ubwishingizi mu kwivuza butandukanye ariko haramutse habayeho uburyo bumwe, imiti ikaba ihari mu kigo byafasha kuko ntabwo wahamagara umubyeyi w’umwana ngo agure imiti kandi yarishyuye mituweli y’umwana, arakubwira ngo mujyane kwa muganga.”

Ndashyimye Léonce, umuyobozi w’ishuri rya EAV Ntendezi riri mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga yabwiye UBUREZI ko bavuganye n’Ikigo nderabuzima ya Kamonyi, ku buryo kibagenera umuvuzi uza kuvura abanyeshuri ku ishuri nyuma y’amasomo, mu rwego rwo kubanya ingendo zo hanze z’abanyeshuri aho byatangiye ubwo icyorezo cya COVID-19 cyabicaga bigacika.

Yagize ati “Ntabwo aza iminsi yose asimbuka umunsi, undi akaza. Uwo muvuzi aba ashobora gutanga ‘transfert, iyo biri ngombwa nk’uko n’ubundi bikorwa ku ivuriro.”

Asobanura ko iyo umunyeshuri arwaye muganga ataje batategereza igihe azira ahubwo umwana yoherezwa ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro, aherekejwe n’abayobozi cyangwa hagatumizwa imbangukiragutabara.

MINISANTE mu mushinga wo gushyira amavuriro mato mu mashuri
Mu ishuri rya Sonrise High School bashatse imodoka yageza umunyeshuri kwa muganga mu gihe ari ngombwa
Mu kigo cya Saint Jean Nyarusange bafite umuganga uvura abanyeshuri mu gihe barwara
Muganga Niyongira Vestine wo mu mu ishuri rya College Saint Ignace Mugina ari kuvura umunyeshuri

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA