Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangiye igikorwa cyo gusura Amashuri Makuru na za Kaminuza bikorera imbere mu gihugu mu kureba ibibazo bihari, ibyo bigisha niba bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’ireme ry’uburezi bihatangirwa.
Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, gihera muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST).
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yavuze ko gahunda nk’iyo yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi izabafasha kumenyekanyisha abo bari bo, bavuge n’ibibazo bafite babe bagirwa inama.
Ati “Ubwo badusuye bamenye mu buryo bw’imbitse abo turi bo, ku buryo noneho nituzajya tuvuga icyo tubura kugira ngo tugere ha handi, bishingiye no ku nama batugira bizajya byoroha.”
Prof. Kayihura yavuze ko bimwe mu bibazo bagaragaje birimo kuzamura ibyumba bya za ‘laboratory’ bikagera ku rwego mpuzamahanga, abakozi badahagije n’umubare w’abarimu ukiri muto ugereranyije n’uwa banyeshuri.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko gahunda batangiye yo gusura Amashuri Makuru na Kaminuza igamije kubyegera, kuganira no kumenya ibyo bakora.
Ati “Nitwe [HEC] tuba twaremeje gahunda bigisha, ubu rero noneho ni ukuza tukareba ngo barimo kuzigisha gute? Bafite ikihe kibazo? Tuganire n’uko tuzamura ireme ry’ibyo bari kwigisha n’ukuntu tubihuza n’isoko ry’umurimo rikenewe.”
Yasobanuye ko bazasura Amashuri Makuru na Kaminuza yose mu Gihugu yaba aya Leta cyangwa ayikorera.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ikigambiriwe ari uko abanyeshuri igihe bazaba basohotse muri Kaminuza bazajye bajya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije kugira ngo biteze imbere bakore akazi kabo neza banafashe mu guteza igihugu imbere.
Ati ”Ni ngombwa ko bazajya bitoza bakamenya neza ibyo bagiye gukora basohotse muri Kaminuza kandi bakomgera ubumenyi kugira ngo nibajya hanze bagiye gukora bajye batangira akazi bakora neza.”
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025 yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026 yagaragaje ko ubu umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri makuru, kaminuza no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ari 153, 318.





MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




