MINEDUC yagaragaje uko Gahunda Nzamurabushobozi yagabanyije 6% ku bana basibira

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yagaragaje ko ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ yagize uruhare runini mu gutuma igipimo cy’abanyeshuri basibira mu ishuri kigabanukaho 6%, ubu kikaba kigeze ku kigero cya 14% ku rwego rw’Igihugu.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, mu Nama y’Uburezi ya 2026.

Imibare yagaragajwe na Mineduc igaragaza ko ku rwego rw’Igihugu gusibira ku banyeshuri biri ku kigero cya 14%.

Akarere ka Nyaruguru niko kaza imbere mu kugira abanyeshuri basibira cyane ku kigero cya 18%, naho Gasabo ikaba iya mbere mu kugira abanyeshuri basibira ku rwego rwo hasi ku kigero cya 8%.

Mu mashuri abanza, gusibira byavuye kuri 29.7% mu mwaka wa 2022-23 bigera kuri 20.4% muri 2023-24.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byavuye kuri 21% bigera kuri 17%, naho mu basoza amashuri yisumbuye biva kuri 6.3% bigera kuri 4.1%.

Muri 2024, nibwo inzego z’uburezi zatangije ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ ifasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batsinzwe gusubiramo amasomo mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo badasibira.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko iyi gahunda yagize uruhare runini mu gutuma igipimo cy’abanyeshuri basibira mu ishuri kigabanukaho 6%.

Mu guta ishuri, mu mashuri abanza abanyeshuri bata ishuri bavuye kuri 5.2% muri 2022-23 bagera kuri 5.0% mu 2023-24.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byavuye kuri 4.1% birazamuka bigera kuri 4.8% mu 2023-24. Naho mu cyiciro cy’abasoza amashuri yisumbuye byavuye kuri 4.8% mu 2022-23 bigera kuri 4.5% mu 2023-24.

Ku rwego rw’Igihugu, guta ishuri biri ku kigero cya 5%. Akarere ka Gatsibo kaza ku isonga ku kigero cya 6%, naho Kicukiro ikagira ijanisha rya 2%.

Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira mu burezi bw’u Rwanda birimo kuba 1/3 cy’abanyarwanda bari mu mashuri, igipimo rusange cy’abitabira amashuri kiri kuri 92.5%, n’abajya kwiga amashuri y’inshuke bageze kuri 50.3%, ko ariko hakiri ibyo gukorwa birimo 1/2 cy’abanyeshuri bafite imyaka irenze iyo bagombye kuba bafite hakurikijwe umwaka cyangwa icyiciro bigamo.

Ati “Ibi bigaragaza ubwinshi bw’abakeneye uburezi ndetse n’ubushake bw’igihugu cyacu bwo kubwitaho.”

Kuri ubu mu Rwanda, abarenga miliyoni enye n’ibihumbi magana inani bari ku ntebe y’ishuri kuva ku biga mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri y’abakuze biga gusoma no kwandika.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira mu burezi bw’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette
Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uw’Uburezi, uw’Iterambere ry’Umuryango n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo bitabiriye Inama ku Burezi

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA