Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri munyarwanda-Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano n’igihango cya buri munyarwanda, ndetse Minisiteri y’Uburezi yiyemeje kwigisha amateka nyayo no gutoza indangagaciro z’ubumwe kugira ngo amashuri abe isoko y’ubumenyi no kubaka umuntu wuzuye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ubwo Minisiteri y’Uburezi yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi ba Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, Minisiteri y’amashuri makuru ubushakashatsi n’umuco, n’abakoreraga icapiro ry’amashuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko uburezi busanzwe ari inkingi y’iterambere ry’Igihugu ko ariko amateka agaragaza ko hari ubwo bwakoreshejwe nabi nk’uko bigaragara y’uko abayoboye itegurwa rya Jenoside bari mu bantu bize bari mu Rwanda.

Ati “Ibi rero bidusaba guhora turi maso tukarinda ko ingengabitekerezo ya Jenoside yongera kugaruka mu mashuri.”

Akomeza agira ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano n’igihango cya buri Munyarwanda.”

Minisitiri Joseph yagaragaje ko politiki mbi y’ivangura yagize uruhare mu guheza bamwe mu banyarwanda mu mashuri no mu kazi ndetse no gutoteza abanyeshuri n’abarimu, ko ariko ubu u Rwanda rwimakaje uburezi kuri bose.

Ati “Uyu munsi, u Rwanda rwimakaje uburezi kuri bose, bushingiye k’ubumenyi. Ni ngombwa rero ko dukomeza gusigasira iyi ntambwe mu bumwe n’ubudaheranwa.”

Yavuze ko nka Minisitiri y’Uburezi bafite inshingano yo kurinda amateka no kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Tugomba kwigisha amateka nyayo no gutoza indangagaciro z’ubumwe, ubupfura n’ubwubahane kugira ngo amashuri abe isoko y’ubumenyi no kubaka umuntu wuzuye.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimirwa ko mu myaka 32 bahisemo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu kizira ivangura n’amacakubiri.

Ati “Turashimira kandi Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside igihugu kikongera kubona umucyo.”

Yavuze ko hari abantu bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bityo abato bakwiriye kumva ko kwibuka ari ukumenya aho igihugu cyavuye no gutegura aho igihugu kigana binyujijwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu
Ni igikorwa cyaberereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Hacanwe urumuri rw’icyizere
Abayobozi n’abakozi muri MINEDUC bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Abayobozi muri MINEDUC bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku biro by’iyo Minisiteri

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA