Kigali: Amashuri yasabwe gushyiraho bisi zitwara abanyeshuri

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwasabye ibigo by’amashuri gushaka imodoka zitwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange mu rwego rwo kwirinda ingendo zitari ngombwa ku babyeyi.

Ibi byagarutsweho n’umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya wavuze ko ibigo by’amashuri bikwiriye kuba bifite bisi zisa neza zitwara abanyeshuri mu buryo bwo kugabanya ibinyabiziga byinshi iyo abanyeshuri bajya cyangwa bava ku ishuri.

Yabivuze ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru bitandukanye.

Emma Claudine yavuze ko ikigo cy’ishuri gikwiriye kuba gifite bisi itwara abanyeshuri isa neza kubera ko ibigo bigitangira iyo gahunda wasangaga bisi zitwara abanyeshuri zishaje kubera ko yabaga yaravuye mu buryo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange noneho bagahita bayijyana gutwara abanyeshuri bagatera irangi gusa.

Ati “Ntabwo bisi itwara abanyeshuri igomba kuba ari ishaje ahubwo ikwiriye kuba ari bisi imeze neza, nshashya hanyuma kuri ibyo bikomeye bizane bisi nziza abana babashyiremo bagende bafite umutekano.”

Rukera Aubin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions, yavuze ko niba hashobora kuba hari ikibazo kijyanye n’uburyo abanyeshuri bagera ku mashuri bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo barebe uburyo babafasha.

Ati “Niba ababyeyi bishakira uko bagenda, ariko twebwe tubafashije tukamenya amashuri aho ari, aho abanyeshuri baturuka mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye, imodoka zihari mu mujyi twe dushobora kubafasha mu igenamigambi bikunganira gahunda yacu yo gutwara abantu.”

Amashuri yasabwe gushaka imodoka zitwara abanyeshuri

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA