Kamonyi: GS Remera Rukoma igowe no kubona miliyoni 360 Frw zo gukuraho amabati ya Asbestos

Ubuyobozi bw’ishuri rya GS Remera Rukoma ryo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma buravuga ko bagowe no kubona miliyoni 360 Rwf zo gukuraho amabati ahumanya ya ‘asbestos’ ari ku nyubako z’iri shuri.

Ku ruhande rwa MINEDUC, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko Leta imaze igihe mu bugenzuzi bwo kureba amashuri ashaje kandi bashyize imbaraga mu kuyasana no kubaka ibyumba bishya by’amashuri.

Asbestos ni amabati ajya kumera nk’amategura. Aya mabati asaza avuvuka ari nako yohereza mu kirere umukungugu urimo ibinyabutabire bitera kanseri imunga ubuzima bw’uwaduhumetse.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko aya mabati atera kanseri z’ubwoko bune burimo iy’ibihaha n’iy’imiyoborantanga.

Mu 2011 nibwo u Rwanda rwatangije umushinga wo gusambura inzu zisakaje aya mabati, agasimbuzwa isakaro ridashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, gusa haracyari inyubako zimwe zirimo ibigo by’amashuri bigishakaje ayo mabati.

Aaron Ruhigande uyobora Ikigo cya GS Remera Rukoma kirererwamo abakobwa n’abahungu barenga 1000 yabwiye UBUREZI.RW ko bafite ikibazo cy’amabati ya ‘asbestos’ ashakaje amashuri yose, amacumbi y’abanyeshuri cyane cyane ay’abakobwa, igikoni ndetse n’izindi nyubako mu kigo.

Uyu muyobozi avuga ko iki kigo cyatangiye mu 1959 ko kandi inyubako z’icyo gihe zabaga zishakajwe ayo mabati ya ‘asbestos, kuva icyo gihe bakaba batarigeze basimbuza isakaro kubera igiciro cyabyo gihenze.

Ati “Ni ikibazo cy’ubushobozi ubona ko kubihindura bisaba ubushobozi bwinshi Rwanda Housing Authority [Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire] yadukoreye inyigo isanga kubikuraho gusa bakongera bagashyiraho amabati nta kindi kintu bakoze byafata miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Aaron Ruhigande avuga ko iki kibazo kibahangayikishije kuko baziko aya mabati ari mabi ku buzima bw’abantu, hakiyongeraho ko iyo hagize ahangirika kubona icyo uhasanisha bigoye kubera ko ntaho ayo mabati ya asbestos wayakura.

Ati ” Icya gatatu ni uko no gufata amazi y’imvura bigoranye kuko aya mabati yangiza ubuzima bw’abantu, ibigega byafataga amazi twakuyeho imireko kugira ngo hatazagira uwaba yayakoresha.”

GS Remera Rukoma ni ikigo Leta ifatanya n’Itorero rya EPR, Umuyobozi w’iki kigo avuga ko bishatsemo ubushobozi bakuraho amabati ya asbestos ku macumbi amwe y’abakobwa, ibyabatwaye miliyoni 90 ko kandi ubu bakomeje gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye ngo zibafashe.

MINEDUC yatanze icyizere

Mu Nama y’Uburezi yabaye ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, Umunyamakuru wa Uburezi.rw yabajije Minisitiri w’Uburezi ko hari ibigo by’amashuri bishaje ndetse hari n’ibishakaje ayo mabati ya ‘asbestos’ bikaba bigowe n’igiciro cyo kuyasimbuza akavaho, niba hari icyo Leta ibiteganyiriza.

Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko buri mwaka Leta isana ibigo by’amashuri ko kandi bamaze igihe bakora ubugenzuzi bareba amashuri yubatswe kera uko ateye.

Ati ” Hari amashuri yubatswe kera tugifite hano mu Rwanda, aya mashuri yakera ubu turi gushyiramo imbaraga ngo tujye kuyavugurura tuyasane.”

Minisitiri Joseph yavuze ko amashuri yose atavugururirwa rimwe ko ariko bagenda bavugura buri mwaka ko nk’umwaka washize bavuguruye ibyumba by’amashuri bisaga 450.

Ati ” Tugenda tureba ayo mashuri dusana. Leta rwose ishyiramo imbaraga zigaragara kugira ngo ibyo ngibyo bikorwe ariko ntituragera aho twifuza.”

Iki kigo cyubatswe mu 1959 ubwo hakoreshwaga isakaro rya asbestos
Inyubako nyinshi muri GS Remera Rukoma zisakajwe asbestos
Amabati na parafo bya asbestos byiganje muri GS Remera Rukoma
Hakenewe miliyoni 360 zo gusimbuza iri sakaro
Inyubako zigaragara nk’izikuze
GS Remera Rukoma yishatsemo ubushobozi isimbuza isakaro kuri zimwe mu nyubako

MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA