Kaminuza y’u Rwanda igiye gutangiza amasomo yo kurwanya Jenoside ku rwego rwa Ph.D

Kaminuza y’u Rwanda, UR igiye gutangiza amasomo yo kurwanya no gukumira Jenoside n’amakimbirane ku rwego rw’impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) aya masomo akazajya yigishirizwa muri koleji y’ubugeni n’ubumenyi rusange (CASS) binyuze mu kigo cyita ku masomo ajyanye no gukumira Jenoside n’Amakimbirane (Center for Genocide and Conflict Studies (CGCS).

Biteganyijwe ko aya masomo azatangira gutangwa muri Nzeri 2026.

Iki kigo cyafunguwe ku wa 17 Mata 2026, nyuma y’uko cyaguwe kikava kuba igitanga amasomo yo gukumira amakimbirane (Center for Conflict Management (CCM) kikongerwamo amasomo ajyanye no gukumira Jenoside n’Amakimbirane.

Jules Shyaka Mugabe uyobora ikigo cyita ku masomo ajyanye no gukumira Jenoside n’Amakimbirane yagaragaje ko impamvu muzi yatumye icyo kigo cyagurwa, bashakaga kongeramo imbaraga bijyanye n’igihe kuko nk’ijambo Jenoside ntiryari riri mu nyito y’ikigo mbere.

Ati “Kuryongeramo ndetse rikaza imbere y’ijambo amakimbirane bisobanuye ko ari ryo tugiye kwibandaho mu bushakashatsi bitewe n’uko abahembera Jenoside, urwango n’ibyaha by’ubugome byibasira amatsinda y’abantu muri aka Karere bigenda byiyongera.”

Yavuze ko bari basanzwe bafite isomo ryo gukumira no kurwanya Jenoside mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters Degree) ariko ko bongeyemo uburyo abarirangije bazajya bashakirwa buruse bagakomezaho no gukorera impamyabumenyi y’ikirenga.

Ati “Dushaka ko bazaza babasha gucukumbura no gusesengura ibihembera Jenoside.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwiyemeje ko nta yindi izongera kubaho kandi atari amagambo gusa biri no mu Itegeko Nshinga.

Ati “Ibyo bituma gukumira Jenoside bitaba amahitamo, ahubwo ni inshingano. Iki kigo rero ibyo gikora birenze gusa iby’uburezi ahubwo ni imwe mu nkingi za gahunda ngari y’Igihugu yo kubaka amahoro, ubumwe n’iterambere.”

Imibare ya Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2099 abantu barrenga 900 bamaze kurangiza amasomo mu kigo gitanga amasomo yo gukumira amakimbirane (Center for Conflict Management (CCM).

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Kayihura Muganga Didas
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph
Jules Shyaka Mugabe uyobora Ikigo cyita ku masomo ajyanye no gukumira Jenoside n’Amakimbirane
UR igiye gutangiza amasomo yo kurwanya Jenoside ku rwego rwa Ph.D

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA