Jumelage School Championship yasojwe-Abayobozi b’ibigo bashima uruhare rwayo mu burezi na siporo

Irushanwa rya Jumelage School Championship rihuza ibigo by’amashuri hashingiwe ku mubano uri hagati y’ibigo by’amashuri byo mu Rwanda ni ibyo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage, ryasojwe mu mukino wa Volleyball, ESPEK Saint Aloys itwara igikombe mu bahungu, mu gihe Sainte Bernadette de Kamonyi yagitwaye mu bakobwa.

Ni irushanwa rikinwa buri mwaka kuva mu 2016 mu mikino itandukanye, uyu mwaka hakaba hari hatahiwe umukino wa Volleyball nyuma y’uko mu 2024 hakinwe ruhago.

Iri rushanwa rihuza ibigo by’amashuri byo mu Rwanda bisanzwe biri mu bufatanye n’ibindi 200 bikorana n’intara ya Rhineland-Palatinate.

Riba rigamije kwagura no kunoza umubano hagati y’ibigo, guteza imbere impano z’abanyeshuri mu mikino itandukanye ndetse no gufasha ibigo by’amashuri kubona ibikoresho by’imikino.

2025-2026 hatahiwe umukino wa Volleyball

Kuva mu Kwakira 2025, ibigo by’amashuri 16, birimo umunani by’abahungu byavuye mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru birimo ishuri rya Institute St. Aloys-ASPEK cyo mu karere ka Ngoma, Groupe Scolaire APAGIE Musha cyo mu karere ka Ngoma, Groupe Scolaire Gahima cyo mu karere ka Ngoma, icya Ecole Secondaire de Rusumo cyo mu karere ka Kirehe.

Harimo kandi Lycee de Ruhengeri Apicur yo mu Karere ka Musanze, Ecole Feminine d´Agronomie de Nyagahanga cyo mu karere ka Gatsibo, icya G.S Rukingo cyo mu karere ka Gakenke na Nyundo Arts School ryo mu karere ka Rubavu.

Mu bakobwa harimo ibigo umunani byo mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo bikaba ari; Ikigo cya Ecole de Kinyana cyo mu Karere ka Nyamagabe, icya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi cyo mu Karere ka Kamonyi, icya
College St. Bernard Kansi cyo mu Karere ka Gisagara.

Harimo kandi ikigo bya Lycée de Rusatira cyo mu Karere ka Huye, icya Es Kirinda cyo muri Karongi, icya G.S Muhororo cyo mu Karere ka Ngororero, icya Ecole Secondairede Nyange cyo mu Karere ka Ngororero, n’icyaTTC Rubengera cyo mu Karere ka Karongi.

Irushanwa rya Jumelage School Championship, mu cyiciro cy’abahungu ryegukanwe n’Ikigo cya Institute St. Aloys-ASPEK cyo mu Karere ka Ngoma, icya Ecole Feminine d´Agronomie de Nyagahanga cyo mu Karere ka Gatsibo kiba icya kabiri n’aho icya Ecole Secondaire de Rusumo cyo mu Karere ka Kirehe kiba icya gatatu.

Mu bakobwa, Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ryabaye irya mbere, ikigo cya Es Kirinda cyo muri Karongi kiba icya kabiri naho TTC Rubengera nayo yo muri Karongi iba iya gatatu.

Uko ibigo byahawe ibihembo

Buri kigo kitabiriye iri rushanwa cyahawe umupira mushya wo gukina wa Volleyball n’ibikoresho by’ubutabazi.

Amakipe umunani yageze muri ½, mu byiciro byombi yahawe umupira mushya wa Volleyball, inshundura nshya, ibikoresho birinda amavi, ndetse n’abakinnyi bahabwa ibikapu n’amacupa yo gutwaramo amazi.

Ikigo cyabaye icya mbere cyahawe ibihumbi 200 Rwf, icya kabiri gihabwa ibihumbi 150 Rwf ndetse icya gatatu cyo gihabwa ibihumbi ijana.

Abayobozi b’ibigo bashima ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage by’umwihariko mu burezi no guteza imbere siporo.

Dusabimana Innocent uyobora ikigo cya Ecole Feminine d´Agronomie de Nyagahanga cyo mu Karere ka Gatsibo cya Diyosezi Gatolika ya Byumba, cyabaye icya kane mu Irushanwa rya Jumelage School Championship mu bahungu, yabwiye UBUREZI.RW ko iri rushanwa rikomeje kubaka ubumwe no kwidagadura hagati y’abanyeshuri.

Ati “Abanyeshuri barahura bagakina, bagasabana ntiwavuga uburezi utavuze imikino mu banyeshuri. Iri rushanwa ryazamuye umubano hagati y’ibigo byacu n’ibyo muri Rhineland-Palatinate.”

Yavuze ko kandi ubu bufatanye bwatumye iki kigo gihabwa ibikoresho by’ishuri ndetse n’iby’imikino birimo imyenda yo kwambara n’inshundura.

Dominique Niyomugabo uyobora ishuri nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera), ikigo  cy’Itorero rya EPR, yagaragaje ko binyuze muri iri rushanwa, abanyeshuri basangira ubunararibonye ndetse n’umuco kuko ibigo biba bituruka mu bice bitandukanye.

Ati ” Ubu bufatanye na Rhineland-Palatinate, bwatumye duhabwa ibikoresho birimo ‘photocopieuse’, tubona imipira yo gukina, imyenda y’abakinnyi n’inshudura.”

Abategura Jumelage School Championship bateganya ko mu myaka itanu iri imbere, ishuri ryabaye irya mbere mu Rwanda rizajya rihura n’irindi ryabaye irya mbere mu Ntara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage.

Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ryabaye irya mbere mu bakobwa
Abanyeshuri batahanye sheki iriho amafaranga y’umwanya begukanye

Ni irushanwa rihuza ibigo by’amashuri hashingiwe ku bufatanye n’intara ya Rhenanie-Palatinat yo mu Budage
 Ibigo byavuzaga ubuhuha mu mikino ya nyuma
Ibigo umunani by’abahungu nibyo byitabiriye
Ibiro byavuzaga ubuhuha mu mikino ya nyuma yabereye ku Kimisagara

Ibigo by’amashuri 8 mu bakobwa nabyo byaritabiriye
Abayobozi ba Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi bishimira igikombe
Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ryabaye irya mbere mu bakobwa

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA