Ishuri rya College Saint Ignace Mugina riherereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Mugina, ryizihije umunsi waryo rishimirwa uruhare rw’imyaka irenga 30 ritanga uburezi bufite ireme.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026.
Byari ibirori bikomatanyije byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Muri iki gitambo cya Misa abanyeshuri n’uruhinja rwibarutswe n’umurezi w’iri shuri bahawe amasakaramentu.
Nyuma ya Misa, habaye igitaramo cyarimo imbyino gakondo n’izigezweho, imyiyereko, gushimira abarezi n’abanyeshuri, ndetse iri shuri riha impano y’intama Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.
Padiri Francisco Uwamahoro, Umuyobozi w’Ishuri College Saint Ignace Mugina yasobanuye ko umunsi mukuru w’iri shuri ryaragijwe Mutagatifu Ignace wa Lowayora ari ngarukamwaka aho abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abandi bahurira hamwe bagashima Imana bakanakomeza igihango cy’ubufatanye.
Ati ” Kandi rero ni byo byo, inkingi imwe ntigera inzu, ni ngombwa kunga ubumwe, ni ngombwa gufatanya.”
Yavuze ko iki kigo cyigenga cyashinzwe mu 1993 cya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, ubu kirererwamo abana 920 mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye.
Ati ” Umwana urerewe muri uru rugo atozwa kuba urumuri no gusakaza urukundo aho ari ho hose, nizo ndangagaciro zacu. Tugira ubuzima buzima bushingiye ku burere n’uburezi bufite ireme.”
Ibi byahamijwe na Muhirwa Patrick wiga mu Ishami ry’Imibare, Ubuzima n’Ibinyabutabire (MCB) na Uwase wiga nawe mu mwaka wa gatanu mu Ishami ry’Ubugenge, Ibinyabutabire n’Ubuzima (PCB) bavuze ko abayobozi babo bakora uko bashoboye ngo abanyeshuri baharererwa bige batekanye.
Muhirwa Patrick ati ” Kwizihiza uyu munsi ni umwanya mwiza wo kuzirikana ibyagezweho no kwiyemeza gukora cyane.”
Aba banyeshuri basabye bagenzi babo guharanira gutsinda no kujya kure ibyabatesha umwanya bikabangamira imyigire yabo.
Ati ” Tuzi neza kandi twibutswa kenshi ko umunyeshuri wiga muri College Saint Ignace Mugina afite inshingano eshatu zibanze; iya mbere ni ukwiga, iya kabiri nayo ikaba kwiga iya gatatu nayo aba ari ukwiga, ibyo byose tukabifashwamo no gukunda Imana.”
Kayijuka Diogene, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Komonyi, yagaragaje ko nk’inzego bwite za Leta zishima uruhare rw’ishuri rya College Saint Ignace Mugina mu mitsindire y’abanyeshuri no gutanga uburere.
Ati ” Uburere bufite ikinyabupfura bukaba n’igisubizo cy’umuryango nyarwanda ndetse iri shuri rikaba rigaragara ko ryaba isoko ry’abashoramari rikanatanga akazi ku bantu benshi.”
Yasobanuye ko uruhare rw’abarimu n’ababyeyi ruhora rukomeye mu gutanga uburezi kandi bigaragarira mu musaruro uboneka.
Kayijuka Diogene yavuze ko iterambere ry’uburezi ari ryo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.
Ati “College Saint Ignace Mugina nigume ibe igicumbi cyo gutorezwamo indangagaciro yo gukunda Igihugu n’abanyagihugu. Abahatorezwa bajye bahaba biyumvamo ko ari umusemburo w’impinduka ugamije guhindura amateka mabi twabayemo igihe kinini.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko gutanga uburezi bufife ireme bisaba ubufatanye no gusenyera umugozi umwe bityo bikwiriye gutezwa imbere.
Musenyeri Balthazar yashimye kandi abanyeshuri biga muri College Saint Ignace Mugina avuga ko basa neza, barangwa n’urukundo, ikinyabupfura ndetse no kwiyemeza.
Ati “Muracyafite amanota 100%.”
Akomeza agira ati ” Twababwiye ko mugomba kugira intego, kugira intego rero biraharanirwa. Nk’uko nabibabwiye umuntu agomba gufata ingamba kugira ngo agere kuri ya ntego aba yariyemeje.”
Yagiriye inama abanyeshuri ko bagomba kurwanira kugera ku ntego zabo, gukunda ibyo bakora, gukorana n’abandi, guhanga udushya batekerereza ahazaza.









MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




