Imishinga 52 y’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bafashwa n’Umuryango Mastercard Foundation yahembwe amafaranga agera ku $5,000 kuri buri umwe, ni ukuvuga bose bahawe asaga miliyoni 400 Rwf kugira ngo ashyigikire iyo mishinga.
Imishinga yahembwe ni imishinga yahize indi muri 740, yose yari ifite intego yo kuba yatanga ibisubizo mu gukemura ikibazo runaka muri sosiyete.
Habiyambere Teta Paula wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba umwe mubo umushinga wabo wahembwe yavuze ko yashimishijwe n’igihembo bahawe, kuko kigiye kubafasha gutangira gushyira mu bikorwa umushinga wabo.
Ati ” Mu kibazo tugiye gukemura harimo amazi adakoreshwa neza, bitera kuba abantu bakwishyuzwa amafaranga batakoresheje. Twazanye uburyo umuntu azajya yishyura ayo yakoresheje.
Iragaba Eric we n’abagenzi be bakoze umushinga ushobora kwigisha abantu batashoboye kwiga mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke ku buryo babasha kwiga imibare ndetse n’ubumenyi rusange kandi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Raymond Ndikumana, yasabye abanyeshuri bahembwe kumva ko icyo bahawe ari intangiriro yo kwaguka.
Ati “Icyo tubasaba nanone ni ukwitabira amahugurwa tubaha, dufite abafatanyabikorwa bakomeza kubatoza, amabanki dukorana ashaka kubaha inguzanyo cyangwa akabafasha mu bundi buryo. Ni ukuvuga ngo ni intangiriro ntabwo ari iherezo.”
Dr. Raymond yavuze ko bazakomeza kubaba hafi abo banyeshuri mu kubagura no kubashyigikira.



MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




