Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025 yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026 yagaragaje urugendo rugikomeje rwo kubaka uburezi mu Rwanda hongerwa abarimu ndetse n’uburyo abagana ishuri bakomeje kwiyongera ku buryo ubu 1/3 cy’abanyarwanda bari ku ntebe y’ishuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza ku bakuze biga gusoma no kwandika.
Ntiwavuga uburezi, utavuze abarimu babutanga.
Inyadiko ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka wa 2024/25 igaragagaza ko hagati ya 2023/2024 na 2024/2025, umubare w’abakozi mu burezi wiyongereyeho 7.5%, uva ku 142,073 ugera ku 152,680.
Abarimu bonyine biyongereyeho 9,280 bingana 8.2%, ubu abarimu bangana na 122,828. Iri zamuka ryagaragaye hafi mu byiciro byose by’uburezi, bigaragaza ubushake bwo kunoza imyigishirize mu mashuri.
Gusa mu burezi bw’abakuze biga gusoma no kwandika, hagaragaye igabanuka rya 3.23% mu mubare w’abarimu, ahanini bitewe n’uko n’abiga muri icyo cyiciro baganutseho 9,1% bagera kuri 93.548.
Mu Rwanda abarimu b’igitsina gore nibo biganje cyane mu byiciro by’ibanze by’uburezi, aho bangana na 83.0% mu mashuri y’incuke na 55.6% mu mashuri abanza.
Abagabo ni bo biganje mu byiciro byo hejuru, aho bangana na 64.7% mu mashuri yisumbuye, 69.5% muri TVET, na 78.4% mu mashuri makuru.
Abakozi bo mu buyobozi bw’amashuri na bo bariyongereye, aho umubare wabo wazamutseho 5.5%, ugera ku 19,225. Abagabo baracyiganje mu myanya y’ubuyobozi, aho bangana na 59.1% mu burezi bw’ibanze na 62.6% mu mashuri makuru.
Ku bijyanye n’ubushobozi bw’abarimu mu mashuri y’incuke 99.4% bafite impamyabushobozi zibemera kwigisha muri icyo cyiciro naho mu mashuri abanza ho ni 99.8%.
Mu mashuri yisumbuye ni 87.1%, naho muri TVET ni 83.6% bafite impamyabushobozi zibemerera kwigisha muri iki cyiciro..
Ku ruhande rw’abanyeshuri, mu mwaka wa 2024/2025, umubare w’abanyeshuri wiyongereyeho 1.2%, ugera kuri 4,822,507. Ibi bivuze ko abarenga kimwe cya gatatu (34.2%) by’abaturage b’u Rwanda bari ku ntebe y’ishuri.
Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abigishirizwa mu marerero ari hirya no hino mu gihugu bagera kuri miliyoni 1.268.604 bigaragaza ko bagabanutseho 2,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bageraga kuri 1.297.736.
Abana biga binyuze mu marerero bagabanutseho 15,5% kuko bageze kuri 585.370 bavuye kuri 692.507, mu gihe abiga mu mashuri y’incuke biyongereyeho 12,9% bituma bagera ku 683.234 bavuye ku 605.229.
Abiga mu mashuri abanza bagabanutseho 1,8% kubera ko bavuye kuri 3.006.709 bariho mu 2023/2024 bagera kuri 2.952.236 mu 2024/2025.
Abiga mu mashuri y’icyiciro rusange bagabanutseho 4,3% kubera ko bavuye kuri 598.860 bariho mu 2023/2024 bagera ku 573.321 mu 2024/2025. Mu mashuri yisumbuye yigisha ubumenyi rusange na mbonezamwuga biyongereyeho 8,6% bagera ku 213.294.
Abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nk’abiga muri Level 1 kugeza kuri Level 5 biyongereyeho 15,6% bagera kuri 135,025.
Umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri makuru, kaminuza no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro warazumutse ugera kuri 153.318, uvuye kuri 130.474 bigaragaza izamuka rya 17,5% mu mwaka umwe.




MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




