U Rwanda rugiye kunguka Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda, National Defence University-Rwanda (NDU-R), aho Koleji n’amashuri makuru bya gisirikare, aya Polisi n’ay’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) byahurijwe hamwe bikayibyara.
Ni Kaminuza yitezweho guhindura uburyo u Rwanda rwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika, hibandwa cyane ku kongerera imbaraga imyitozo n’amahuguhugurwa, ubushakashatsi ndetse no guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu burezi bwa gisirikare.
Iyi Kaminuza yatangiye kubakwa mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 10/04/2026 niho hasohotsemo Itegeko n° 015/2026 ryo ku wa 10/04/2026 rishyiraho National Defence University -Rwanda rivuga ko izaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali ariko Iteka rya Perezida rishobora kucyimurira ahandi mu Rwanda, igihe bibaye ngombwa.
Risobanura ko kandi iyi Kaminuza igizwe n’ibigo bitandukanye nka National Defence College-Rwanda (NDC-R) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Defence College of Health Sciences (DCHS) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Defence Institute of Sciences and Technology (DIST) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Institute for Defence and Strategic Studies (IDSS) ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Harimo kandi National Intelligence Academy (NIA) ikorera mu Karere ka Bugesera; Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) ikorera mu Karere ka Musanze; National Police College (NPC ) ikorera mu Karere ka Musanze; Rwanda Military Academy (RMA) ikorera mu Karere ka Bugesera.
Ingingo ya 7 iti “Intego ya NDU-R ni ukwigisha no kongerera ubumenyi abakozi bo mu nzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano, abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta bagira uruhare mu kurinda Igihugu n’umutekano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe kubazamurira urwego rw’imitekerereze binyuze mu myigishirize, mu mahugurwa no mu bushakashatsi biri ku rwego rwo hejuru.”
Kaminuza ya Gisirikare ifite izihe nshingano,
NDU-R ifite inshingano zikurikira; gutegura integanyanyigisho, gutanga amasomo yo mu rwego rwo hejuru asozwa n’impamyabumenyi, impamyabushobozi, imidari n’amashimwe y’icyubahiro, gukora no guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye kurinda Igihugu n’umutekano, ku rwego rw’Igihugu, urw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Hari kandi kwimakaza imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru, gufata ibyemezo bishingiye ku ndangagaciro, kugira ubumenyi mu miyoborere hagamijwe gutegura abayobozi mu kurinda Igihugu n’umutekano mu bihe bikomeye no kuzamura ubudaheranwa bw’Igihugu no gutanga ubumenyi bwo kurinda Igihugu n’umutekano binyuze mu kwiga imbonankubone, kwiga hakoreshejwe iyakure cyangwa byombi no guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Harimo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n’iterambere ry’Igihugu; gufatanya n’ibindi bigo by’imbere mu Gihugu, ibyo mu karere cyangwa ibyo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko ibifite uburezi, guhanga ibishya n’ubushakashatsi mu nshingano zabyo; kwigisha no kongerera ubushobozi abayobozi bashinzwe kurinda Igihugu n’umutekano mu bijyanye no gusobanukirwa ibibazo by’umutekano w’Igihugu no gutegura politiki n’imirongo migari hifashishijwe ingamba zihuje inzego z’Igihugu.
Kuba isoko y’ibitekerezo mu bijyanye n’ingamba zo kurinda Igihugu n’umutekano no gutanga ibitekerezo kuri politiki no ku mirongo migari mu bijyanye no kurinda Igihugu n’umutekano; gukora inyigo zo ku rwego rwo hejuru zigamije gukemura ibibazo byavuka mu bijyanye no kurinda Igihugu n’umutekano; gukurikirana ireme ry’inyigisho z’amasomo asanzwe n’ubushakashatsi; guhanahana ubunararibonye mu myigishirize n’izindi kaminuza z’imbere mu Gihugu, iz’ibindi bihugu, imiryango mpuzamahanga, ibigo bya gisirikare cyangwa n’iby’umutekano.
Mu nshingano zayo harimo gutegura inama, ibiganiro n’amahugurwa ngiro bigamije guteza imbere ubumenyi mu byerekeye kurinda Igihugu n’umutekano; kwinjiza mu nteganyanyigisho ikoranabuhanga n’uburyo bw’imyigishirize bishya hagamijwe kujyana n’igihe mu mirwanire y’intambara.
Ingingo ya 10 y’Itegeko n° 015/2026 ivuga ko Inzego z’imiyoborere ya National Defence University – Rwanda, zirimo Ubuyobozi bw’Icyubahiro, Inama Nkuru y’Ubuyobozi; Urwego Nshingwabikorwa; Urwego rushinzwe imyigire n’imyigishirize na Komite Nkuru y’Ubuyobozi.
Iteka rya Perezida rishobora gushyiraho urundi rwego rw’ubuyobozi rwa NDU-R rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere yabwo.
Ingingo ya 11 y’iri tegeko ivuga ko Umuyobozi w’Icyubahiro ari Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Umuyobozi w’Icyubahiro afite inshingano zo gutanga imirongo migari ngenderwaho kugira ngo NDU-R ibashe kugera ku ntego yayo no kuyobora imihango yo gutanga impamyabumenyi, impamyabushobozi, imidali n’amashimwe y’icyubahiro cyangwa agashyiraho umuhagarariye.
Iyi Kaminuza kandi izaba ifite Urwego Nshingwabikorwa, aho abayobozi ba NDU-R bashinzwe ibikorwa bya buri munsi no gushyira mu bikorwa inshingano zayo barimo Umuyobozi Mukuru; Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi; Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe igenamigambi, ubutegetsi n’imari.
Itegeko ryateganyije ko Iteka rya Perezida rishobora gushyiraho undi Muyobozi Mukuru Wungirije mu bagize Urwego Nshingwabikorwa rikanagena inshingano ze.
Abagize Urwego Nshingwabikorwa bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. 30% byabo bagomba kuba ari abagore.
Iyi kaminuza kandi ifite urwego rushinzwe imyigire n’imyigishirize rugizwe n’Umuyobozi Mukuru, ari na we Perezida; Abayobozi Bakuru bungirije; Umuyobozi w’ikigo; umuyobozi w’ishami uturuka muri buri kigo utorwa na bagenzi be; umuyobozi w’ikigo cy’icyitegererezo.
Harimo kandi umuyobozi w’agashami k’amasomo n’uw’agashami k’ubushakashatsi n’iterambere ry’ikigo utorwa na bagenzi be; umuyobozi ufite mu nshingano ireme ry’uburezi n’iterambere ry’imyigire n’imyigishirize muri NDU-R; ushinzwe iyandikwa ry’abanyeshuri muri NDU-R; umwarimu uturuka muri buri kigo, utorwa na bagenzi be; umunyeshuri umwe w’umugabo n’uw’umugore, baturuka muri buri kigo, batorwa na bagenzi babo hakurikijwe amategeko shingiro y’ihuriro ry’abanyeshuri ba NDU-R.
Uretse abari mu Rwego rushinzwe Imyigire n’Imyigishirize kubera imirimo y’ubuyobozi bashinzwe, abandi bagize Urwego rushinzwe Imyigire n’Imyigishirize batorerwa manda y’imyaka ibiri ishobora kongerwa inshuro imwe.
Abanyeshuri batorewe guhagararira bagenzi babo muri uru rwego bagira manda y’umwaka w’amashuri umwe.
Ingingo ya 35 ivuga ko Umunyeshuri wa NDU-R ari umuntu wemerewe kandi wanditswe kugira ngo akurikirane inyigisho NDU-R itanga mu rwego rwa gahunda zisanzwe cyangwa zihariye.
Amategeko ngengamikorere NDU-R ni yo azagena ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiga muri iyi kaminuza.
Umutungo wa NDU-R ugizwe n’ibintu byimukanwa n’ibitimukanwa.
Umutungo ukomoka kuri ibi bikurikira: ingengo y’imari igenerwa na Leta; inkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere; ibituruka ku mirimo ikora; amafaranga aturuka mu bikorwa yashoyemo imari; inyungu ku mutungo wayo, inguzanyo ihabwa zemewe na Minisitiri ufite imari mu nshingano, impano n’indagano.


MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




