Ibihamya by’uburezi budaheza mu Rwanda

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025 yashimangiye uburyo mu Rwanda uburezi budaheza bukomeje kwimakazwa bugezwa ku bantu bose harimo abafite ubumuga, impunzi, imfungwa n’abagororwa n’abandi bo mu byiciro byihariye.

Ibi bikubiye muri raporo ya MINEDUC yashyizwe hanze kuwa 30 Werurwe 2026, igaragaza ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Intego ya kane mu z’iterambere rirambye iteganya ko mu bihugu byose umwaka wa 2030 uzagera harashyizweho gahunda ziteza imbere uburezi budaheza kandi bufite ireme.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi MINEDUC igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, mu Gihugu harimo abanyeshuri 43,663 bafite ubumuga bangana na 0.9% by’abanyeshuri bose bagera kuri miliyoni 4.8 biga mu Rwanda.

Abanyeshuri bafite ubumuga biga mu byiciro byose, aho mu mashuri y’inshuke harimo 3,514 mu mashuri abanza bakaba barenga ibihumbi 31.

Mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/25 hagaragaye izamuka ry’abanyeshuri bafite ubumuga bavuye ku 5,132 bagera kuri 5,599.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), umubare wariyongereye ugera kuri 745 , mu gihe mu mashuri makuru na kaminuza ubu higa abanyeshuri bafite ubumuga 1,479.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza kandi ko ubumuga bw’ingingo bufite umubare munini mu banyeshuri ku kigero cya 32.6%, bugakurikirwa n’ibibazo byihariye mu myigire 18.0%, ubumuga bwo kutabona neza 14.0% n’ibibazo by’imikurire 13.1%.

Kuri ubu 68.8% by’ibigo by’amashuri nibyo bifite ibikorwaremezo byorohereza abanyeshuri bafite ubumuga, ibigaragaza ko hakenewe kongerwamo imbaraga nyinshi. Ni mugihe 48.9% gusa by’ibigo by’amashuri nibyo bifite ubwiherero bworohereza abafite ubumuga.

Amashuri ya Leta ari ku kigero cya 60.5%, ayunganirwa na Leta ku 55.8%, mu gihe ayigenga ari ku 24.5%.

Abarimu bafite ubumenyi mu burezi budaheza cyane ubwo kwita ku bafite ubumuga ni ingenzi. Ibi bijyana nuko umubare w’abakozi bahuguwe mu burezi bw’abafite ubumuga wiyongereye uva kuri 17,164 ugera kuri 18,281, bingana na 11.97% by’abakozi bose mu burezi. Abarimu bahuguwe biyongereyeho 6.5% bagera kuri 16,170.

Gahunda y’uburezi budaheza mu Rwanda ntiyagarukiye ku bafite ubumuga gusa, kuko ubu mu Rwanda higa abanyeshuri b’impunzi 45,671. Abagera ku 6,008 biga mu mashuri y’inshuke, biyongereyeho 5.6% bavuye ku 5,689 bariho mu 2023-24.

Mu mashuri abanza yo mu Rwanda higamo impunzi 24,976, mu gihe mu mashuri yisumbuye higamo impunzi 12,039, naho abarenga 2600 bakiga mu mashuri y’imyunga n’ubumenyingiro.

Mu mwaka w’amashuri wa 2024-25 mu mashuri yo mu Rwanda higagamo abanyeshuri b’imfubyi 173,656. Aba barimo 6,788 bigaga mu mu mashuri y’inshuke, 110,348 bigaga mu mashuri abanza, 47,749 bigaga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abandi 8,771 bigaga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu mwaka w’amashuri wa 2024-25, hari abanyeshuri 7,588 bari mu magororero yo mu Rwanda. Aba barimo 446 mu mashuri abanza, 99 mu mashuri yisumbuye, 2,163 biga imyuga ndetse n’abarenga ibihumbi bine magana inani biga gusoma no kwandika.

Abana b’impunzi bahabwa uburezi bufite ireme nk’abandi
Abanyeshuri barenga ibihumbi 7 bari mu magororero yo mu Rwanda

Mu Gihugu harimo abanyeshuri 43,663 bafite ubumuga bangana na 0.9% by’abanyeshuri bose

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA