Ibanga rya G.S Saint Paul Muko mu kuba ku isonga muri gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri

Kwihingira imyaka myinshi ku buso bugari, korora amatungo magufi n’amaremare no kuba ababyeyi badafite ubushobozi bw’amafaranga ngo bishyurire abana babo amafaranga y’ifunguro ku ishuri baza bagakora imibyizi ku kigo mu rwego rwo kuyishyura ni bimwe mu bikomeje gutuma ishuri rya GS St Paul Muko Isonga riza ku isonga mu guhiga ibindi bigo mu Rwanda muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri “School Feeding”.

Tariki ya 6 Werurwe 2026, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 11, umunsi nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri, byateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kimwe mu byaranze uwo munsi ni ugushimira GS st Paul Muko Isonga ku ntambwe bateye yo guhiga andi mashuri muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Iki kigo kigamo abanyeshuri barenga 1,800 bataha giherereye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, akagari ka Tera mu mudugudu w’Amajyambere, ni ishuri rya Kiliziya Gatolika ifatanyamo na Leta ku bw’amasezerano.

Padiri Uwingabire Emmanuel, umuyobozi wa GS St Paul Muko Isonga avuga ko iryo shuri ryashyize imbaraga zihariye muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, binyuze mu korora no guhinga.

Ati “Iri shuri rifite ubutaka bukodesha rihingamo imyaka itandukanye mu butaka bungana na hegitari umunani, tukaba duhinga ibigori, duhinga ibishyimbo, duhinga imyumbati, duhinga dodo, duhinga amashu, intoryi n’ibijumba.”

Padiri Uwingabire asobanura ko mu gutuma abanyeshuri bagira ubuzima bwiza, iki kigo cyahinze ibiti by’imbuto zirimo ‘amaronge, avoka n’imyembe.

Ati “Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubutaka no kububyaza umusaruro ushimishije, ishuri ryacu rifite ba ‘agronome’ babiri bashinzwe gukorana umunsi ku munsi ngo imyaka yere neza.”

Asobanura ko kandi bahisemo ko ababyeyi badafite ubushobozi bw’amafaranga bwo kwishyura amafaranga y’umusanzu wo kugaburira abanyeshuri bazajya batanga imibyizi bagahinga ariko abana bakiga bariye.

Padiri Uwingabire ati “Ubuhinzi hano bwunganirwa n’ubworozi, kuri ubu dufite inkoko z’inyama 193 nkuru zishobora kuribwa ndetse n’inkoko 213 zikiri nto. Dufite kandi inkoko 400 zitera amagi, dufite inkwavu z’ibyororo zigera kuri 89 kandi za kijyambere duteganya ko mu mezi atatu zizaba ziduhaye inkwavu zirenga 500 maze tukazazigaburira abana, tukanaboroza ‘school feeding’ ikagera no mu ngo.”

Iki kigo cya GS St Paul Muko Isonga gifite kandi inka icyenda zitanga ifumbire n’umukamo w’amata uhabwa abana biga mu mashuri y’inshuke ndetse n’abandi bagaragaza imibereho mibi.

Padiri Uwingabire ati ‘‘Abana bacu baratsinda cyane kuko barya neza. Ikinono gitetse mu isombe y’imyumbati yacu, ifiriti y’ibijumba twihingira n’ibindi. Ni byo biba bigize ifunguro ry’abana bacu.”

Agaragaza ko kandi ko ubu buhinzi bubafasha cyane kuko nko mu mwaka wa 2023/2024 basaruye ibifite agaciro ka miliyoni zikbakaba 21, bari gutanga iyo bajya guhaha ku isoko, naho muri 2024/2025 agera kuri miliyoni 23.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatanze umusaruro ukomeye mu kugabanya umubare w’abana barivamo kuko wavuye ku 9,4%, ukagera kuri 4,7%, ibishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza ku Isi mu kugira umubare muto w’abana bata ishuri.

Kuri ubu umubare w’abanyeshuri bose bafatira ifunguro ku ishuri urenga miliyoni 4.

Mu gushyigikira iyi gahunda, mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026 Leta yashyize miliyari 127Frw avuye kuri miliyari 35 Frw mu 2019/2020.

Ababyeyi batanga imibyizi mu kwishyura amafaranga yo gufasha abanyeshuri gufata ifunguro
Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora GS St Paul Muko yubatse imirire ihamye muri icyo kigo
Imboga zitoshye zihingwa muri GS st Paul Muko Isonga
Intoryi ziri mu mboga bahinga
Abayobozi bo mu Murenge wa Bugarama batanga umuganda muri GS St Paul Muko
Ishuri rya GS St Paul Muko ryahembewe guhiga ibindi bigo muri gahunda ya School feeding

Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora GS St Paul Muko
Aba biga mu cyiciro cy’inshuke bahabwa ifunguro ryujuje ubuziranenge

Abayobozi batandukanye batera ibiti by’imbuto mu kigo cya GS St Paul Muko
GS St Paul Muko ikora n’ubworozi bw’amatungo magufi
Ifunguro rifatwa muri GS St Paul Muko riba ryujuje ubuziranenge n’intungamubiri
Abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, NTIBITURA Jean Bosco basuye amatungo yororerwa muri GS St Paul Muko

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA