Chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu cyahoze ari KIST-KHI, muri Archdiocese ya Kigali, Paruwasi Cathedrale ya Saint Michel iri mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25.
Chorale Pastor Bonus yashinzwe mu mwaka 2001, iri kwitegura ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe bizabanzirizwa n’Igitaramo yise BIG SING CONCERT V kizaba Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Chorale Pastor isanzwe ikora igitaramo ngarukamwaka kitwa”BIG SING CONCERT” kibanda ku ndirimbo zo mu muziki Gatolika( classic music), kigiye kuba ku nshuro ya 5 ari yo mpamvu icyo kuri iyi nshuro cyiswe”BIG SING CONCERT EDITION FIVE” kizabera muri Anglican ahazwi nko muri Sainte Etienne hafi ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge.
Kizaba gifite umwihariko w’uko kizaba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 iyi chorale imaze ikora ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu ibinyujije mu ndirimbo.
Ubuyobozi bwa Chorale Pastor Bonus buvuga ko intego yabo ari ukuba urumuri mu kwemera ari byo bita “Lightness in faith” mu rurimi rw’Icyongereza ngo ku buryo aho uhuriye n’umuririmbyi wa Pastor Bonus yaba uwayiririmbyemo igishingwa muri 2001, 2011, 2021 cyangwa uyirimo ubu ngo iyo uvuze Pastor Bonus asubiza ”Ligthness in Faith”
Imiryango ya Sainte Etienna aho igitaramo Big Sing Concert V cyo Kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 Chorale Pastor Bonus imaze ishinzwe izaba ifunguye kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kwinjira muri iyi concert ku banyeshuri ni 3000 Rwf, mu myanya isanzwe ni 5000 Rwf, mu myanya y’icyubahiro ni 10, 000 RWf n’aho mu mwanya w’icyubahiro cyane ahazwi nko muri VVP ni 20,000Rwf .
Ushaka kugura itike ajya ku rubuga www.ibitaramo.com akareba ahanditse Pastor Bonus Big Sing Concert V.
Chorale Pastor Bonus ifite zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo; Birakomeye gusobanukiwa, Shimwa Mwami wacu n’izindi.






