Amashuri yihingira imyaka yaciye ukubiri no kujya ku isoko

Ishuri rya Saint Jean Nyarusange mu karere ka Muhanga, irya EAV Ntendezi ryo mu Karere ka Nyamasheke n’irya Gahunga Technical Secondary School mu karere ka Burera yahishuye ko kuyoboka ubuhinzi burimo ubw’imboga n’imbuto byabafashije kuzigama amafaranga bakoreshaga bajya ku isoko guhaha ndetse bikanazamura imirire myiza ku banyeshuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byiyeguriye ubuhinzi burimo imboga n’imbuto bagaragaza ko byabaruhuye umutwaro wo guhendwa ku isoko cyangwa kugura ibyangiritse, none ubu abanyeshuri barya neza ibyo biyejereje.

Iyi gahunda yatekerejweho mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko no kwita ku banyeshuri harimo no kubabonera ibikomoka ku matungo birimo amata, inyama n’amagi.

Padiri Sixbert Byingingo, Umuyobozi wa Saint Jean Nyarusange mu murenge wa Nyarusange,akarere ka Muhanga, avuga ko bahisemo gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kunganira ishuri no kwita ku mirire y’abanyeshuri.

Ati “Ugereranyije no mu gihembwe ibyo bikorwa [byo kwihingira imyaka] tubiha agaciro kari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni zirindwi mu gihe cy’igihembwe.”

Padri Byingingo agaragaza ko amafaranga bakoreshaga mu guhaha imboga, imbuto n’ibindi kuri ubu bayashyira mu bikorwa by’isuku, kugura ibikoresho by’aho abanyeshuri barira no kwita ku nyubako z’ishuri.

Yagize ati “Igitekerezo cyo kwihingira imyaka cyaje nyuma y’uko twagorwaga no kubona imboga n’imbuto duha abanyeshuri kuko hari n’igihe wagira amafaranga ukabura aho ubigura cyangwa wabona aho ubigura, ukabigura byarashaje bimaze igihe mu bubiko, ibyo bikajya bitugora mbere y’uko twikorera ubuhinzi.”

Ikigo cya Saint Jean Nyarusange mu bikorwa by’ubuhinzi gikora harimo guhinga imboga n’imbuto zirimo avoka, inanasi, ubuhinzi bw’urutoki ndetse bakbifatanya no korora amatungo arimo inka, inkoko n’ingurube.

Nizihirwa Kevin umunyeshuri muri College Saint Jean Nyarusange yabwiye UBUREZI.RW ko kuba ikigo yigaho bihingira imboga bituma barya amafunguro bayizeye.

Ati “Bituma tugira ubuzima buzira umuze kuko tuba tuzi ko ibyo tuba twariye birimo imboga, amashu, karoti ndetse n’ibindi biba byarahingiwe hano bifite ababyitayeho kuva bihingwa, si kimwe n’uko bajya kugura ibintu ku isoko.”

Uyu munyeshuri avuga ko kuba ishuri yigaho borora amatungo bituma barya inyama, ibyo avuga ko bidasanzwe ku bigo by’ishuri bicumbikira abanyeshuri.

Igihozo Uwase Queen umaze imyaka ibiri yiga mu ishuri rya College Saint Jean Nyarusange avuga ko bitandukanye n’ahandi yigaga baguraga byose bagaburira abanyeshuri, aho yiga ubu kuba bahinga imboga n’imbuto bigira uruhare mu ifunguro abanyeshuri bafata.

Ati “Hano ingano iba ikwiriye kuko ntabwo hazamo imibare ngo ibintu birahenze ku isoko, abanyeshuri mu bahe bicye.”

Umuyobozi wa EAV Ntendezi, Ndashyimye Léonce riri mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Ruharambuga nawe avuga ko bashyize imbaraga mu buhinzi n’ubworozi, aho bahinga imboga zirimo amashu, karoti, ibigori n’ibindi bihingwa.

Ati “Ubu turi guhinga n’ibishyimbo. Ibi bidufasha guha abanyeshuri amafunguro akwiye.”

Ndashyimye Léonce, avuga ko barenze kuguhingira kugaburira abanyeshuri gusa, ahubwo bahinga n’icyayi gituma ikigo kinjiza amafaranga.

Ati “Dufite n’ubuhinzi bw’icyayi buduha amafaranga ariko cyane cyane ubu buhinzi bukaba butanga akazi ku baturage baturanye n’ikigo bahembwa hagati y’ibihumbi 600 na 800 Rwf buri kwezi.”

Cyriaque Bukuba uyobora Gahunga Technical Secondary School mu Karere ka Burera yahishuye ko muri icyo kigo bahinga ibintu birenga 20 ku buso bwa hegitari eshanu birimo ibirayi, imboga n’imbuto zirimo inkeri, avoka, amapera n’izindi.

Ati “Igitekerezo cyaje mu gihe twabonaga ko amafaranga ya minerivali yonyine atafasha mu kugaburira abanyeshuri neza, hagurwa ubutaka tukabukoresha nk’aho kwimenyereza mu vuhinzi n’ubworozi.”

Agaragaza ko kandi ibi byatumye basagura amafarana ibihumbi 200 Rwf akoreshwa mu bindi nkenerwa mu kigo.

Abaturage baturiye ibigo babonayo akazi
Muri Saint Jean Nyarusange imbuto zirimo imyembe na avoka barazeza

Ubworozi burakorwa kugira ngo abanyeshuri banywe amata
Abanyeshuri ba Saint Jean Nyarusange bishimira kurya indyo yuzuye
Saint Jean Nyarusange yashyizeho ‘agronome, ushinzwe kwita ku buhinzi n’ubworozi
Umuyobozi wa Saint Jean Nyarusange, Padri Sixbert Byingingo
Amashuri amwe yiyeguriye ubuhinzi bw’urutoki

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA