Bamwe mu bakobwa bahawe kwiga ku buntu muri G.S Remera Rukoma mu karere ka Kamonyi kubera impano bafite mu gukina ruhago, baravuga ko byabafunguriye amahirwe yo kwiga no gukuza impano zabo.
Ikigo cya GS Remera Rukoma kivuga ko gifite abanyeshuri b’abakobwa bahiga batishyura amafaranga y’ishuri kubera gukina umupira w’amagaru.
Umuyobozi wa GS. Remera Rukoma, Aaron Ruhigande, ishuri riherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, mu kiganiro cyihariye na UBUREZI.RW yavuze ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, bafite abakobwa 45 bahiga badasabwa amafaranga y’ishuri (minerivali) nk’abandi banyeshuri.
Uyu muyobozi avuga ko abo banyeshuri bari mu by’ibyiciro bitatu barimo abari munsi y’imyaka 20, aba bakaba ari nabo bakinira ikipe ya Kamonyi WFC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bari n’abategarugori. Hari kandi abandi bari mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 14 na 17.
Agaruka ku havuye icyo gitekerezo cyo kwakira abanyeshuri b’abakobwa bakiga kubwo gukina umupira w’amaguru agira ati “Igitekerezo kiza, icya mbere ni uko twumvaga ko uburere bw’umwana w’umukobwa bukwiriye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko ku buryo tutamuha amasomo gusa ahubwo tugomba kumuteza imbere mu bundi buryo.”
Umuyobozi wa GS. Remera Rukoma, Aaron Ruhigande avuga ko byatangiye ari ukuzamura impano z’abakobwa mu gukina ruhago nyuma hakazamo ubufatanye n’Akarere ka Kamonyi ubwo katangiraga kugira ikipe ikina umupira w’amaguru y’abari n’abategarugori, ibyatumye abo biga muri GS Remera Rukoma bahinduka abakinnyi bayo.
Uyu muyobozi yahishyuye ko kandi abo biga babifatanya no gukina umupira bitwara neza mu masomo.
Ati “Imyitwarire yabo iba ari nk’iy’abanyeshuri basanzwe. Gahunda y’imyigire bigana n’abandi, ibijyanye n’imyitozo babijyamo iyo batari kwiga, biga neza bagatsinda neza kandi n’ikimenyimenyi tugira n’abize muri Kaminuza baranyuze hano kandi barabikeshaga gukina umupira.”
Akomeza agira ati “Intego yacu ni ukurera kandi ubu dufite abanyeshuri benshi banyuze hano ubu bakina mu ikipe y’Igihugu kandi urumva ko ibyo bibafasha kwibeshaho.”
Abiga babikesha gukina bavuga ko bitabangamira amasomo yabo ndetse bibaha amahirwe yo gukuza impano zabo mu gukina umupira w’amaguru.
Ishimwe Mizero Evelyne ukomoka mu Karere ka Rulindo, akaba amaze imyaka itatu yiga muri GS Remera Rukoma avuga ko yabonye amahirwe yo kwiga muri icyo kigo abikesha gukina nyuma yo gutsinda igeragezwa ryari ryahurijwe hamwe abakobwa benshi.
Ati “Ni ikintu cyiza kumva ko niga hano mbikesha gukina umupira w’amaguru. Mbere na mbere hano twumva ko ikintu cya mbere ari ukwiga, gukina bikaza ari ibya kabiri.”
Akomeza agira ati “ Ubu njyewe ndi mu mwaka wa nyuma, intego ni ukuzakomeza kwiga mu gihe nabona amanota meza anyemerera kwiga muri kaminuza gusa nkakina n’umupira nk’uwabigize umwuga.”
Kabayita Phionah ufite imyaka 20 y’amavuko akaba mu mwaka wa gatandatu mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu na Mudasobwa (Mathematics, Computer Sciences and Ecomomics) avuga ko uko bahuza gukina umupira no kwiga, bazinduka bagakora imyitozo mbere yo kujya mu isaha yahariwe gusubiramo amasomo na bagenzi babo.
Ati “Twazanwe hano no kwiga no gukina. Ntabwo wakina utiga kuko hano turi abanyeshuri. Iyo dufite ikizamini hari ibyo twigomwa, ukavuga ngo ukine umupira w’amaguru kandi unige utsinde.”
Ubuyobozi bwa GS Remera Rukoma buvuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro, iki kigo kikaba gitwara ibikombe yaba iby’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo kandi abakobwa bahiga bagatanga n’umusaruro mu ikipe y’igihugu y’Abari n’Abategarugori (She-Amavubi).





MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




