Abiga n’abigisha ubuforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye muri gahunda izwi nka ‘Associate Nursing Program, ANP’ baravuga ko ayo masomo uretse kuba yaraje gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga anabafungurira amarembo ku buryo abayiga bashobora kwiga andi masomo y’ubuvuzi n’ubuzima ku rwego rwa Kaminuza.
Ishami rya Associate Nursing Program ryari ryarahagaritswe mu 2007, ryongeye gusubukurwa mu 2021 hagamijwe kuvuguta umuti w’ibibazo by’ubuke bw’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi barimo abaforomo n’ababyaza.
Aba mbere muri iyo gahunda barenga 200 basoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, bashyirwa mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gufasha mu itangwa rya serivisi z’ubuvuzi.
Bamwe mu banyeshuri bahisemo kwiga iri shami baganiriye na UBUREZI.RW bavuze ko aya masomo kuyiga ari ugutera ibuye rimwe ukica inyonyi ebyiri.
Mannase Eddy Kora wiga mu mwaka wa Kane mu Kigo cya GS Remera Rukoma yavuze ko mu masomo biga babanza kwiga ibijyanye n’ubuzima, ubuzima bwa muntu kuva avutse, uko akura n’uko abaho.
Ati “Ntiwakwiga kuvura umuntu, utabanje kwiga uko abaho, uko avuga, arya ate? Twiga umuntu n’ibimukikije.”
Uyu munyeshuri avuga ko aya masomo ajyanye n’ubuforomo ajyana cyane no kwimenyereza umwuga ndetse no gushyira mu ngira ibyo baba biga.
Ati “Hano muri Remera Rukoma duturanye n’ibitaro tujyayo aho bikenewe, ubumenyi tukabubona. Mu kigo naho hari ibikoresho byose dukenera mu kwiga ndetse n’abarimu.”
Ndayisenga Raisa agaragaza ko kwiga ubuforomo n’ububyaza bisaba gushirika ubute ndetse no kugira inyota yo kwiga no gusoma, kuko ari isomo risaba kumenya byinshi kandi neza.
Ati “Iyo uba uzavura cyangwa uzabyaza bisaba ko wowe uba ibyo ukora ubizi kandi neza, kandi kugira ngo ubimenye bisaba ko witwaye neza mu ishuri ugakurikira neza.”
Ikaze Queen wiga mu mwaka wa kane mu kigo cya Groupe Scolaire Notre Dame Du Bon Conseil Byumba, ishuri rya Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Byumba ribarizwa mu Karere ka Gicumbi, agaragaza ko kuri we kwiga ubuforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye ari umuhamagaro no kumva akunda gufasha abantu by’umwihariko ababyeyi.
Ati ” Ku muntu wiga amasomo ya ‘nursing’ twiga ibintu byinshi bisaba ubushake no gushyiramo imbaraga nyinshi kuko wiga amasomo kuva ku mibare, siyansi, ikoranabuhanga kugeza ku Kinyarwanda ndetse n’amasomo ngengamwuga (ethics).”
Uyu munyeshuri agaragaza ko iri shami rifungurira amarembo abaryiga kuko uretse kuba urangije amasomo mu mashuri yisumbuye ashobora kubona akazi mu kigo nderabuzima ashobora ko kujya kwiga muri mashuri makuru na kaminuza.
Ntabanganyimana Viollete umwarimu muri Groupe Scolaire Notre Dame Du Bon Conseil Byumba mu masomo y’ububyaza avuga ko integanyagisho bakoresha bigisha, itegura umunyeshuri ku buryo asohoka mu ishuri ari umuganga wuzuye.
Ati “Urangije mu mwaka wa gatandatu aba ari ku rwego rwo kuba yavura umuntu nk’umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza kuko uwiga hano nawe arangiza amasomo azi kubyaza, azi kuvura indwara zikunda kugaragara mu gihugu ndetse azi no kumenya imiti yakwandikira umurwayi kandi ikaba yamuvura.”
Adolphe Ntitenguha, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo muri GS Remera Rukoma, agaragaza ko muri iki kigo ubu bafite imyaka itatu y’abiga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu, aho buri shuri rifite abanyeshuri 30 uretse mu wa gatandatu higamo abanyeshuri 34.
Ati “Abanyeshuri 30 muri buri shuri bijyanye n’uko mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibyizwe ‘pratique’, buri mwarimu aba agomba gufasha abana batanu, kuko babaye benshi ntibakurikira neza amasomo ya ‘pratique’.
Uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bategurwa neza ku buryo umunyeshuri urangije mu mwaka wa gatandatu aba ashobora kujya gukora ku kigo nderabuzima cyangwa agakomeza amasomo ajyanye n’ubuvuzi, gutanga imiti n’andi ya Siyansi muri Kaminuza.
Ati “Abarangiza mu wa gatandatu bashobora kujya mu kazi, abandi bagakomeza amasomo muri kaminuza kuko ntaho baba bataniye n’abize andi masiyansi mu mashuri yisumbuye ahubwo we twanavuga ko aba yize byinshi ku barusha.”
Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko igiye gukuba kabiri umubare w’abiga ayo masomo, nyuma y’isesengura ryakozwe nyuma y’uko bikagaragaye ko abize ubuforomo bagenda bakemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga.







MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




