Abanyeshuri biga mu mashuri makuru 100 na kaminuza bagiye kuganirizwa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo Ngenga Cy’ukubaho Kwacu”, mu cyiciro cyayo cya gatanu mu rwego rwo kubatoza kuba abanyarwanda buje indangagaciro nyarwanda.
Icyi cyiciro cya gatanu cyatangijwe ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 mu Ishuri rya Lycee de Kigali riherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere Ka Nyarugenge.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Rusange (REB) kivuga ko muri iki cyiciro cya gatanu intego ari ukugera mu mashuri 100 yisumbuye ariko ibi biganiro bikaba byatangiriye mu mashuri 26 muri iki cyumweru, arimo 15 yo mu Mujyi wa Kigali mu turere wa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro na 11 yo mu Intara y’iburengerazuba mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Ngororero.
Mu ishuri rya Lycee de Kigali, abanyeshuri basabwe gufata iya mbere mu kurwanya no kwamagana abakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ibitekerezo bipfobya n’ibihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagize ati “Kuba dutangije ibi biganiro mu mashuri yisumbuye ni uko hari imyitwarire tubona urubyiruko rwo mu mashuri namwe mugomba gukosora ndetse twagiye tunagira bamwe mu banyeshuri bagaragaza ibyaha bifitanye isano n’ingengabiterekezo ya Jenoside.”
Akomeza agira ati “Abantu mukiri bato, ndabashishikariza gukomeza kwiga amateka y’ u Rwanda kandi mukazirikana ko nta kindi gihango dufitanye, nta kindi cyomoro dufite uretse kwiyubakamo kuba Abanyarwanda bafite agaciro , kandi Abanyarwanda bazarinda Igihugu.”
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko iyo babajije urubyiruko aho bakura ingengabitekerezo ya Jenoside bamwe bavuga ko bayikura ku mbuga nkoranyambaga, ko kandi aho hakunze kugaragara abantu bahunze Igihugu bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi birirwa bayihakana.
Abanyeshuri bavuga ko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibungura ubumenyi ko kandi biyemeje guhangana n’abagoreka amateka y’Igihugu.
Mugisha Hawaita wiga muri Lycee de Kigali ati “Ibiganiro nk’ibi bidufasha mu kuba twarandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuri bamwe twasanga bayifite. Ntabwo njyewe naba nicaranye na mugenzi wanjye ku ntebe y’ishuri tukiri mu ishuri rimwe twiga ngo mbe naragejejweho kino kiganiro mwumve afite ingengabitekerezo itari nziza ngo mwihorere.”
Umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu Mashuri Makuru na Kaminuza, watangijwe mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo gushyiraho urubuga rw’ibiganiro hagati y’abakuru n’abato byibanda ku mateka y’u Rwanda, Ndi Umunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda.







MUGIRANEZA THIERRY/ Uburezi.RW




