Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu kuzamura imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda, hakiri ibyuho bikomeye bibangamira imyigire birimo icyo gusobanukirwa ibyo abanyeshuri basoma, kuko abanyeshuri 44% aribo babasha gusobanura neza ibyo basomye.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Kamena 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishiririze mu mashuri y’u Rwanda (LARS 2026).
Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, butanga amakuru y’ingenzi azakomeza gufasha mu gushyiraho ingamba zo guteza imbere ireme ry’uburezi nk’inkingi ikomeye mu kubaka icyerekezo Igihugu cyihaye cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Kuri iyi nshuro bwakozwe muri Gicurasi 2025 n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) n’abandi bafatanyabikorwa harebwa imyigire y’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye mu masomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bernard Bahati, yagaragaje ko ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gusoma no kumva ibyo basomye bukiri hasi.
Ati “Umwana wujuje ibipimo aba asoma amagambo 35 ku munota. 49% ni bo babashije gusoma amagambo 35 y’Ikinyarwanda gusubiza hejuru.”
Dr. Bahati Bernard yakomeje avuga ko hari imbogamizi z’uko abana mu ishuri bazi gusoma ibintu ariko batabasha gusobanura.
Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abana basoma ariko wababaza ibyo basomye 44% gusa nibo bashobora kugusubiza neza ibyo basomye ko babyumvise. Murabona ko tugifite ikibazo ko abana basoma ariko kumva ibyo basoma turacyari hasi cyane.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu kuzamura imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda, hakiri ibibazo bikomeye bibangamira imyigire birimo icyo gusobanukirwa ibyo abanyeshuri basoma.
Ati “Iki ni ikibazo tugomba guhagurukira kuko iyo utumvise neza ikibajijwe nawe ntabwo ushobora kugisubiza neza.”
“Ibi rero ni ikintu tugomba guhagurukira kuko iyo utumvise neza ikibajijwe ntushobora kugisubiza neza.” Yasabye buri wese urebwa n’ubu bushakashatsi gukoresha amakuru bwatanze mu kurushaho kunoza inshingano ze hagamijwe kuzamura urwego rw’uburezi.”
Minisitiri Nsengimana yasabye buri wese urebwa n’ubu bushakashatsi gukoresha amakuru bwatanze mu kurushaho kunoza inshingano ze hagamijwe kuzamura urwego rw’uburezi.

Ku rundi ruhande umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bernard Bahati, yagaragaje ko mu biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 49% ari bo babashije gusoma amagambo 35 y’Ikinyarwanda mu munota umwe. Abagera kuri 71% ni bo babashije kuyasoma ari mu nteruro.
Abanyeshuri b’abakobwa bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza basoma neza Ikinyarwanda kurusha abahungu.
Abanyeshuri bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahagaze neza mu gihe abo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu Ntara y’Amajyepfo bagifite ibibazo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko ikibazo cyo kumva ibyo umunyeshuri yasomye mu Cyongereza kirushaho gukomera.
Mu mwaka wa gatatu, abanyeshuri 76% bagorwa no gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo basomye ugereranyije na 72,5% bo mu mwaka wa gatandatu.
Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu kugira abanyeshuri bakoze neza mu Cyongereza mu mashuri abanza, gusa mu mwaka wa gatandatu ibipimo byaragabanutse.

Mu isomo ry’Imibare, abanyeshuri 63% bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ari bo bagejeje ku bipimo bisabwa ugereranyije na 68,7% mu mwaka wa gatandatu na 57,5% mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Abanyeshuri 15% gusa ni bo babasha gukora ibibazo birimo kubara, gukuba, kugabanya. Ibipimo kandi biri hasi ku bijyanye n’ibibazo by’imibare bishingiye ku binyampande.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri 63% bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ari bo bagejeje ku bipimo bisabwa ugereranyije na 68,7% mu mwaka wa gatandatu w’abanza na 57,5% mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.
Abanyeshuri 15% gusa ni bo babasha gukora ibibazo birimo kubara, gukuba, kugabanya, n’ibindi bishingiye ku binyampande.
Umuyobozi wa GS Kimironko II, Dominique Bihozagara, yagarutse ku bifasha abanyeshuri kwiga neza birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Mu mbogamizi yagaragaje harimo kuba Icyongereza gikoreshwa mu ishuri gusa, abana baba basohotse cyangwa bari mu bindi bikorwa bagakoresha Ikinyarwanda.
Ati “Tuzamuye umuco wo gukoresha Icyongereza mu bikorwa byose by’ishuri byafasha abarimu n’abanyeshuri gutera intambwe.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Gicurasi 2025 n’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bukaba bwarageze ku banyeshuri 22,950 bo mu mashuri 592 yo mu turere twose tw’igihugu, mu masomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.




UBUREZI.RW




