Abanyeshuri ba Shangi TSS biyemeje gusigasira amahoro biciye mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge

Abanyeshuri ba Shangi Technical Secondary School (TSS) yo mu murenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke biyemeje kubungabunga amahoro binyuze mu biganiro bahabwa mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yashinzwe muri icyo kigo.

Ayo matsinda ari mu mwaka wa mbere atangiye yatangiye afite abanyamuryango 20 ubu bakaba bamaze kuba 40.

Nyiransekanabo Rosine usanzwe ushinzwe amasomo muri Shangi TSS, akaba afasha abanyeshuri mu itsinda ‘club’ ry’ubutabera, ubumwe n’amahoro, agaragaza ko batangiye bafite intego yo gushishikariza abanyeshuri kumva ko ubutabera ari ishingiro n’intambwe abantu bose bakwiriye kuba baharanira.

Asobanura ko kandi binyuze muri ayo matsinda bategura igitaramo kirimo imivugo, indirimbo, ikinamico byose bikorwa rimwe mu gihembwe no guhura gatatu mu cyumweru bigamije gushishikariza abanyeshuri guharanira amahoro.

Ati “Twifashisha integanyagishisho Diyosezi yakoze irimo ubutumwa butandukanye busobanura amakimbirane, uko abantu bakwiriye kubana neza, uko urubyiruko rwakagombye kubaho rwirinda ibiyobyabwenge, kumenya kubaho mu buzima buzaza duharanira kwiyunga no kubana mu mahoro.”

Asobanura ko mu bikorwa bakora birimo kunga abanyeshuri baba bashyamiranye imbere mu kigo ndetse no kujya hanze gufasha abatishoboye babereka ko ari urubyiruko rwiyemeje kubana mu mahoro no kuyashigikira.

Abanyeshuri baba muri iri tsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro bavuga ko ibiganiro bahabwa muri ayo matsinda byabaguye ku buryo biyemeje guharanira amahoro yaba mu kigo no mu muryango mugari.

Muhamiyimana Rosine yagize ati “Hano mu banyeshuri hakunda kuboneka ibibazo bigiye bitandukanye, iyo bigaragaye bakabishyikiriza umwe mu banyamuryango b’ubutabera n’ubumwe n’amahoro turareba tukavuga duti ‘iki kibazo cyaturutse hehe, umuntu bari kubangamira twamufasha iki’? Tukaganira tukamufasha, tukamukemurira ikibazo yaba afite.”

Irambona Samuel we avuga ko nk’abanyeshuri ikintu bakora ari ugutanga amakuru ku bayobozi b’ishuri cyangwa abanyamuryango b’itsinda mu gihe babona ko haba hari ikitagenda neza.

Ati “Turaganira, tukababwira uko bagomba kubana neza mu mahoro nta bibazo bafitanye tukanabashishikariza kuza muri ‘club’ y’ubutabera ubumwe n’amahoro kugira ngo bibafashe mu kwirinda ibibazo.”

Munyentwari Alain, uyobora Shangi TSS asobanura ko iri tsinda ryimakaje umuco w’amahoro n’indangagaciro by’umwihariko mu rubyiruko.

Ati “Ibiganiro byabo byibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro, bakibanda cyane gukemura amakimbirane bakibanda ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.”

Uyu muyobozi asobanura ko ubu byatanze umusaruro mu kigo aho imitsindire yazamutse kuko abanyeshuri bafite ibibazo byo mu miryango byababangamira biganirwaho bigatuma biga batuje.

Nyiransekanabo Rosine,ushinzwe amasomo muri Shangi TSS

Aba banyeshuri banatozwa umuco nyarwanda
Mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge baba mu biganiro byo kubyimakaza

Munyentwari Alain, Umuyobozi wa Shangi TSS
Itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge riri kwaguka muri Shangi TSS

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA