GS St. Joseph Nyamasheke yizihije mutagatifu Yozefu yisunze

Abanyeshuri biga mu mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu “GS St Joseph Nyamasheke” basabwe gukurikiza inzira ya Mutagatifu Yozefu wari umukozi cyane kandi akaba umuhanga utuje.

Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa 19 Werurwe 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yozefu ari nawe murinzi w’iri shuri riherereye mu karere ka Nyamasheke.

Frère Nshimiyimana Mathieu, uyobora iri shuri yavuze ko uyu munsi waranzwe n’ibikorwa birimo gutura igutambo cy’ukalisitiya cyatuwe na Musenyeri Kabera Ignace, igisonga cy’umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangungu.

Ati “Hatangiwemo amasakarameno y’ibanze ya Batisimu, Ukalisitiya no Gukomezwa ku banyeshuri icyenda.”

Akomeza agira ati “Hahembwe kandi abana b’indashyikirwa mu murimo wabo wo kwiga, abatsinze neza barimo uwahize abandi mu cyiciro rusange n’uwahize abandi mu gusoza amashuri yisumbuye. Twahembye kandi uwahize abandi mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange akagaruka kwiga hano ndetse twanahembye umukobwa wahize abandi, hiyongeraho n’umurezi wahize abandi mu cyiciro cy’indimi, siyansi n’ubumenyi rusange.”

Frère Mathieu Nshimiyimana yavuze ko nyuma y’igitambo cya misa habayeho ibirori byarimo imivugo, imikino, abanyeshuri bahabwa impanuro ndetse banerekana imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano ikorerwa muri icyo kigo

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyamasheke, Habyarimana Emmanuel yasabye abanyeshuri gukora cyane mu masomo yabo ndetse no kuzitwara neza mu bizamini bisoza igihembwe cya kabiri barimo.

Musenyeri Kabera Ignace akaba Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangungu yasabye abanyeshuri barenga 700 barererwa muri GS Saint Joseph Nyamasheke kurangwa no gukora cyane bisunga Yosefu Mutagatifu ufatwa nk’urugero rw’umukozi mwiza n’umunyamuravu warangwaga no gukora cyane akaba umuntu utuje.

Abihayimana barimo Musenyeri Kabera Ignace akaba Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangungu bitabiriye uyu munsi
Abanyeshuri icyenda bahawe amasakaramentu
Abanyeshuri biga muri GS Saint Joseph Nyamasheke mu gitambo cya Misa
Abarezi bashimiwe ku muhate wabo mu gutanga uburezi budacagase

Itorero rya GS St Joseph Nyamasheke ryarataramye biratinda

Korali y’abiga muri Saint Joseph niyo yaririmbye mu gitambo cya misa
Frère Nshimiyimana Mathieu uyobora GS St Joseph Nyamasheke avuga ko barajwe inshinga no kubaka uburezi burambye

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA