Ishuri rya G.S Saint Paul de Tyazo ryizihije isabukuru y’imyaka 75 rimaze rishinzwe, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu, Edouard Sinayobye ashima umusanzu waryo mu gutanga uburezi bufite ireme no gukura abana mu muhanda bakabasubiza mu ishuri.
Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2026, nibwo Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo Tyazo mu karere ka Nyamasheke rya kiliziya Gatolika rikorana na Leta ku bw’amasezerano ryizihizaga yubile y’imyaka 75.
Mbere y’igitambo cya misa yo kwizihiza yubile y’imyaka 75 ya GS St. PAUL TYAZO umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Myr. EDOUARD SINAYOBYE yahaye umugisha ishusho nini ya Mutagatifu Paul iri mu marembo y’iri shuri.
Padiri Niyonsenga Jean Bosco, umuyobozi wa GS Saint Paul Tyazo mu ijambo rye yavuze ko iri shuri ryatangiye mu bihe bigoye, ariko inzozi zari zagutse, aho batangiye abanyeshuri bicara hasi, inginga z’ibiti nta n’ibindi bikorwaremezo biborohereza.
Ati “Abahisi n’abagenzi bibazaga uko hazamera, babandi bihuta mu mvugo bakaba bashobora no kuhatuka, icyari nyagacaca bakahahindurira imvugo, ariko uyu munsi uwo mwanda wabaye amateka ugeze hano hari byinshi yibonera.”
Padiri Niyonsenga Jean Bosco yashimangiye ko iri shuri ryabaye idirishya rireberwamo na benshi, aho abana bahiga bibona muri bose cyane cyane abafite intege nke harimo abana bakuwe mu muhanda barererwa muri iri shuri.
Padiri Niyonsenga yasabye umwepisikopi wa Cyangugu gukomeza kubaba hafi harimo kubongerera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kwakira neza abana babagana. Yijeje ko bazakomeza gutanga uburezi n’uburere igihugu kifuza, kubaka umubano mwiza wa muntu n’imana, kuremamo abana icyizere no kwimakaza isuku aho bari hose.
Intumwa y’akarere ka Nyamasheke akaba ushinzwe uburezi mu karere, Emmanuel Habyarimana yashimye umusanzu w’iri shuri mu gutanga uburezi bufite ireme ku bana b’u Rwanda, ashimangira ko bazakomeza kubaba hafi mu nzitizi bagifite nk’ubucucike.
Agira ati “Iki kigo tugomba kukiba hafi kugirango umwana wese uvutse hano hafi muri Kibogora, yumve yakigira muri iki kigo… Turabizi ko muri iki kigo harimo ubucucike tugifitiye umushinga utari muto ko tuzakomeza kucyagura kimwe n’ibindi bigo, iki kigo kiri mu byo tuzakomeza kwagura. Bigaragara ko abaturage bahakunda, dushobora kuzisanga twagize ubucucike bwinshi cyane tutabitekerejeho kare, niyo mpamvu nk’abareberera uburezi tuzakomeza kubirebaho. Mwumve ko tubari hafi.”
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasabye buri wese kugira uruhare mu burezi n’uburere bw’abana,
Mu ijambo rye, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu, Edouard Sinayobye yashimye intambwe imaze guterwa n’iri shuri mu gutanga uburere n’uburezi bufite ireme.
Ati “Ishuri nk’iri rimeze nk’umuryango kandi mugari, umuryango wunguka abawugize, abana ubyara benshi. Iyi yubile ikaba ishimishije abagize uyu muryango bose. Twishimiye n’abaryizemo bakaba bari mu mirimo y’igihugu, kiliziya, abakiri mu mashuri n’abandi bose babagwa mu ntege barangije muri iri shuri, twese tukaba dufatanyije ibyishimo by’uyu muryango wacu, by’iri ishuri ryacu.”
Musenyeri Sinayobye yagaragaje ko ibi birori ari umwanya wo kwishimira imbuto nziza zeze kuri iri shuri, gutekereza ibyakorwa kugira ngo iri shuri rikomeze imihigo rifite, rikomeze gusigasira imigambi myiza y’iterambere no gutera imbere mu buryo bw’ubwenge.
Umwepisikopi yashimangiye ko abana bagaragaza inzozi zo guhanga udushya bazakomeza kubashyigikira mu rwego rwo kubafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Yagize ati “Iyo abana bagera aho bafata umwanya bagahimba ibyo batabonye ahandi handi, bagahimba imashini yubaka murumva inzozi baba bafite, bagahimba imashini izadufasha kurwanya amapfa, ikuhira imyaka. Ni ukuvuga ko ubwenge bw’aba bana buri mu iterambere, bareba iki gihugu bakumva batanga amaboko yabo kugira ngo gitere imbere. Buriya ejo ejobundi ziriya mashini, iriya ni laburatwari muri gukora kandi niko iteka bigenda. Ni uwahimbye indege yayihimbiye kuri turiya dupapuro dutoya nyuma iraguruka.”
Musenyeri Sinayobye yabahishuriye ko amikoro adakwiye kubazitira kuko babari hafi “Mwakunze kuvuga ngo icyaduha ubushobozi buhagije ngo mushyire mu bikorwa ziriya nzozi nagira ngo mbahumurize n’abandi bose turiya dupapuro nitwo baheraho.”
“Si ngombwa ko mugira amadorali menshi ahubwo yanabarangaza, agatuma ubwenge budakora neza. Mucyeneye umutuzo kandi murawufite, ababafasha, ababereka ko ibyo mukora ari byiza kandi turahari. Dufite igihugu na kiliziya, abo babyeyi bombi barababona, uko mutera imbere tuzajya tuzana twese ibyo mucyeneye kugira ngo ziriya nzozi zizagere ku majyambere menshi atuma muzamura imibereho y’abaturage kuko aricyo mwigira.”
Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu, Edouard Sinayobye yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu kurera umwana ushobotse kandi ushoboye igihugu kifuza.
Ati “Turasabwa gushyira umutima n’amaboko yacu twese abari muri kiliziya, umuryango w’Imana ku burere, uburere duhurijeho amaboko guhera mu muryango. Umwana ntarerwa n’umubyeyi umwe arerwa n’ababyeyi bose, aho umwana anyura kuva iwabo, aho ajya kuvoma, gutashya, aho bamutumye, aho aciye hose. Niko umuco wacu utwigisha kurera, umuntu wese mukuru aba ari umurezi. Ndagira ngo mwese mbahamagarire twese twiyumvemo uwo murimo, ubwo butumwa bwo kurera aba bana dufatanyije.
Musenyeri yasabye ko uburere bukwiye guhabwa bose nta mwana usigaye inyuma, abana ntibavangurwe, abana bafite ubumuga n’ubundi burwayi bakitabwaho byihariye.
Paruwasi ya Tyazo na GS Tyazo yashimiwe ku ruhare rwayo mu gukura abana mu muhanda bakabasubiza mu ishuri. Musenyeri Sinayobye yasabye abitabiriye ibi birori gushyigikira umuryango kuko ariwo shingiro rya bose ndetse hategurirwamo ibyiciro byose harimo n’abihayimana.
G.S Saint Paul Tyazo ni kimwe mu bigo bya Kiliziya gatolika ya Cyangugu, gifashwa na Leta ku bw’amasezerano. Cyashinzwe mu 1951, aho gifite icyicaro mu mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke.
Iri shuri riherereye muri paruwasi ya Tyazo, ryatangiye ribarizwa muri Paruwasi ya Nyamasheke ubwo Tyazo yari Santarali. Icyo gihe Diyosezi ya Cyangugu yari itarabaho kuko yabayeho guhera 1981, ivutse kuri Diyosezi ya Nyundo.
Mu myaka 75, ishuri ritangiye gutanga ubumenyi n’uburere. Iri shuri rifite icyiciro cy’incuke(Nursery) :
urwego rwa mbere, urwa kabiri n’urwa gatatu. Gifite amashuri abanza(P1-P6), icyiciro cya mbere n’icya
kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Iri shuri rifite amashami atatu (Streams), Stream 1 igizwe n’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima ndetse
n’Ubugenge(Mathematics, Biology, Chemistry and Physics), Stream 2 igizwe n’Imibare, Ubukungu,
Ikoranabuhanga n’Ubugenge(maathematics, Economics, Computer and Physics)na Arts and Humanities
igizwe n’Amateka, Ubumenyibwiza, ubuvanganzo n’ubuhanzi.
Iri shuri ryatangiye ari ishuri ribanza ryitwa E P Tyazo, nyuma y’imyaka 58 rihabwa Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu 2009 ari nabwo mu izina hagaragayemo mutagatifu Pawulo, bityo ishuri ryitwa GS St Paul de Tyazo.
Kuva 2019 ishuri ryatangiye gutanga uburezi bw’imyaka 12(12YBE).
UBUREZI.RW




