Ishuri rya École Les Pionniers mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kimonyi ryizihije umunsi mukuru waryo,ryibutswa ko baritegerejeho kuzamura urwego rw’imitsindishirize y’ibizamini bya Leta mu karere ka Musanze ndetse no kugira abanyeshuri ba mbere ku rwego rw’Igihugu.
Ni ibirori bikomatanyije byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, hahimbazwa umunsi waryo na Mutagatifu Dominiko Saviyo ryaragijwe, isabukuru y’umwaka rimaze ritangiye gukora ndetse no gutanga amasakaramentu ku banyeshuri 18 bahiga.
Mu gusoza ibi birori, abana, abarezi n’ababyeyi kandi bagize umwanya wo gusabana ndetse banatembera mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahasanzwe habera ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi.
Mu mafoto twinjirane muri ibi birori:





































