Abanyeshuri 3,553 bigaga mu mashami n’amakoleji y’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda, Rwanda Polytechnic (RP) bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangaza amasomo yabo, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, abaha umukoro wo kuzana ibisubizo muri sosiyete no gukorera igihugu batizigama.
Ni umuhango wabaye kuri uyu 14 Gicurasi 2026, ubera muri BK Arena mu mujyi wa Kigali.
Hari ku nshuro ya cyenda, Politekiniki y’u Rwanda yahaga impamyabumenyi abanyeshuri bayirangijemo.
Aba bigaga mu mashami atandukanye abarizwa muri za Koleji zirimo Koleji ya Huye, Gishari, Karongi,Kigali, Kitabi, Musanze, Ngoma n’iya Tumba.
Mu banyeshuri 3,553 bahawe impamyabushobozi, 30.7 % ni igitsina gore bakaba biyongereyeho 1% ugereranyije n’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa Politekinike y’u Rwanda, Dr. Sylvie Mucyo, yagaragaje ko icyerecyezo cy’u Rwanda mu iteramabere kizashingira ku bumenyingiro n’udushya aba barangije amasomo bazaba bafite
Ati “Tubafitiye icyizere cyinshi murasabwa gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko mufite ubumenyingiro n’ubushobozi bwo gutekereza neza.”
Yabashishikarije kandi gukoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo bihari, mu gukorera imiryango n’Igihugu kandi bakabikora bafite indangagaciro no gukorana ubuhanga bakora umurimo unoze.
Ati “Mwige ibishya bigirira akamaro ubuzima bwanyu kwiga ntibirangira, mube abanyamwete mu guhanga udushya mu murimo kandi muzagire impinduka nziza.”
Akomeza agira “Twiyemeje guhanga udushya hashingiye ku bufatanye bukomeye no kwiyemeza guhuriweho.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu.
Ati “Mu gihe inganda zikomeza gutera imbere ndetse hakavuka ikoranabuhanga rishya, twizeye ko Politekiniki y’u Rwanda ndetse n’uburezi bwacu muri rusange bizakomeza kugendana n’igihe no gutanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite.”
Yavuze ko kandi abarangije amasomo uyu munsi atari uguhabwa impamyabumenyi gusa, ahubwo ari urubyiruko rufite ubumenyi mu bijyanye na tekiniki bwafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ati “Muri abantu bahanga udushya, abubatsi, abakemura ibibazo bisanisha kandi babera ibisubizo bikenewe ku isoko ry’umurimo.”
Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rwa Politekiniki y’u Rwanda mu burezi n’ iterambere binyuze mu mashami ya Enjeniyeri, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho, kwakira neza abantu , ubuhinzi n’ubworozi n’andi mashami.








MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW




