Ababyeyi barerera muri Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel bavuga ko imyaka 12 ishize iri shuri rimaze ritanga uburezi bufite ireme yaranzwe no kubaka icyizere hagati y’ikigo n’imiryango, aho abana benshi bakiriwe bakiri bato none bakaba barangije amashuri abanza bafite ubumenyi n’indangagaciro bibagira ab’ingenzi mu muryango nyarwanda.
Ibi babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, mu muhango wahuriranye no gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amashuri y’inshuke n’abanza, ndetse no gutaha ku mugaragaro ishami rishya rya Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel riherereye i Kabuga, mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Nyagahinga.
Iri shami rishya ryiyongereye ku risanzwe rikorera mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, rikaba rifite ibyumba by’amashuri byubatswe mu buryo bugezweho bwa etaje, rizakira abanyeshuri bo kuva mu ncuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Ababyeyi bakaba banasabye ubuyobozi bwashinze iri shuri gutangira kureba uburyo bwashyiraho n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye(secondary school level)
Muri uyu muhango kandi, abanyeshuri 71 basoje amashuri y’inshuke na 58 barangije amashuri abanza P6 bahawe impamyabushobozi, mu gihe ishuri risanzwe rirerwamo abanyeshuri 494 ku ishami rya Kimironko-Nyagatovu.
Uhagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri, Ezechiel Munyabarenzi, yavuze ko ikintu gikomeye ababyeyi bishimira atari inyubako gusa, ahubwo ari urugendo rw’imyaka irenze 10 rwabafashije kurera abana babo mu mutekano no mu burezi bufite ireme.
Yagize ati “Aba bana twishimira uyu munsi, mu myaka 9 ishize baje ari bato bambara ‘pampex’, barahetswe, barahojejwe, bamwe bararwaye ariko mubitaho. Turashima kandi turabashimira. Umuyobozi w’ikigo tumuhaye igikombe cye ndetse n’igiseke ababyeyi bamugeneye.”

Umuyobozi wa Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel, Mukabadege Adrienne, yashimiye ababyeyi bakomeje kugirira ikigo icyizere, avuga ko ari yo nkingi yatumye ishuri rikomeza gutera imbere no kwagura ibikorwa byaryo.
Yagize ati “Ababyeyi iyo mutatugirira icyizere ibi ntabwo byari kuba. Abana baza barira ariko mukabahumuriza ngo musanze ababyeyi. Mutugirira icyizere, mukarenzaho, n’ibituma tubona itike itugeza hano.”
Umwe mu banyeshuri basoje amashuri abanza, Kamikazi Sindayigaya Sasha Zenith yavuze ko uburezi bahawe bwabateguye neza gukomeza mu mashuri yisumbuye, ashimira abarimu babafashije mu rugendo rwabo.
Ati “Mbere na mbere reka dushimire abarimu bacu batuyoboye neza bakadutera imbaraga mu gihe twacitse intege. Ibyo badukorera ni byo byatumye tuba abo turi bo. Ndabasezeranya ko twakoze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.”
Yifashishije amagambo ya Confucius, Umuhanga mu mitekerereze ukomoka mu Bushinwa, agira ati ‘Ntabwo kugenda gake ari cyo kibazo, icy’ingenzi ni ukudahagarara’, yashishikarije bagenzi be gukomeza gukora cyane no kudacika intege mu mashuri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, Serge Kayitare, wari unahagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo iri shuri ryubatsemo yavuze ko uburezi butangirwa muri Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel bujyanye n’icyerekezo u Rwanda rwifuza cyo gutegura abana bafite ubumenyi, ikinyabupfura n’indangagaciro.
Yagize ati “Kugira ngo umwana atsinde hari uruhare rw’ababyeyi, ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’Igihugu gishyiraho imirongo migari ituma uburezi butangwa neza.”
Yanashishikarije ababyeyi gukomeza gufatanya n’ishuri mu kurinda abana icyabahungabanyiriza imikurire n’amasomo yabo.










UBUREZI.RW




